Finland yongeye kuza ku mwanya wa mbere mu bihugu byishimye ku Isi

Ku nshuro ya gatandatu yikurikiranya Finland ni cyo gihugu cyishimye kurusha ibindi ku Isi mu bihugu 137 byagaragajwe.

Ibi yagaragajwe na Raporo y’umwaka wa 2023 (World Happiness Report) igaragaza uko ibihugu byishimye ku Isi. Iy’uyu mwaka irakomatanya izo mu myaka itatu ishize.

World Happiness Report isohoka i tariki 20 Werurwe buri mwaka kandi ubu hashize imyaka 10, Umuryango w’Abibumbye UN, ugennye uyu munsi nk’uwo kwizihiza ibyishimo hagamijwe kuzirikana akamaro kabyo mu mibereho y’abatuye Isi.

Iyi raporo ishingira ku bipimo bikusanywa n’ikigo Gallup gikusanya amakuru atandukanye ku mibereho y’abantu.

Abakora iyi raporo bavuga ko “abantu barushaho kugenda bizera ko kumera neza (success) kw’ibihugu gukwiye gupimirwa ku byishimo by’abaturage bacu”.

Ibipimo bitandatu byagendeweho mu gukora raporo y’uyu mwaka ikomatanya imyaka itatu ishize (2020, 2021 na 2022) ni ibyo umuntu yinjiza, ubuzima, kugira uwo wiringira, ubwisanzure, ubuntu (generosity), n’igipimo cya ruswa.

Mu karere, ku rutonde rw’uyu mwaka Kenya iri ku mwanya wa 111, Uganda 113, Tanzania 129, naho DR Congo 133.

Raooro y’uyu mwaka  ntiriho u Burundi n’u Rwanda n’ibindi bihugu bimwe na bimwe, ibi bijya bibaho kubera kubura amakuru amwe mu gihe arimo guhuzwa.

Ibihugu 20 byishimye kurusha ibindi ku isi – 2023

  • Finland
  • Denmark
  • Iceland
  • Israel
  • Ubuholandi
  • Sweden (Suède)
  • Norway (Norvège)
  • Ubusuwisi
  • Luxembourg
  • New Zealand (Nouvelle-Zélande)
  • Austria (Autriche)
  • Australia
  • Canada
  • Ireland
  • Amerika
  • Ubudage
  • Ububiligi
  • Czech Republic (République tchèque)
  • Ubwongereza
  • Lithuania

Ibihugu 10 biza inyuma kuri uru rutonde

127. Madagascar

128. Zambia

129. Tanzania

130. Comoros

131. Malawi

132. Botswana

133. DR Congo

134. Zimbabwe

135. Sierra Leone

136. Liban

137. Afghanistan