U Rwanda na FAO batangije uburyo bwihariye bwo gusuzuma ubuziranenge bw’ibiribwa

Leta y’u Rwanda yatangije uburyo bwihariye bwo gusuzuma ubuziranenge bw’ibiribwa hakurikiranwa inzira zose binyuramo kuva mu murima kugera ku Isoko.

 Ibi ngo bigamije gukumira ibyateza ingaruka kubuzima bw’abantu, biturutse kubyo kurya no kuba ibiribwa biturutse imbere mu gihugu, bibasha kugirirwa ikizere ku Isoko mpuzamahanga

Inzego zishinzwe ubuhinzi mu Rwanda zigaragaza ko benshi mu bahinzi badafata neza umusaruro wabo, kuburyo ugera ku isoko ufite ubuziranenge.

Shingiro Jean Bosco ni umushakashatsi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB).

Ati “Abahinzi bafite ikibazo kubera ko usanga bamwe batazi amabwiriza y’ubuziranenge amwe na mwe, noneho ugasanga arahinze ariko kugira ngo ubone isoko uzi ko bisaba kuba wujuje ibipimo by’ubuziranenge.”

Kuri ubu mu Rwanda hatangijwe umushinga ugamije gukurikiranira hafi inzira ibiribwa binyuramo, kuva mu murima kugera ku isoko hagamijwe kumenya ibikwiye kwitabwaho mu buziranenge bwabyo,  mu kugabanya ibyateza ingaruka ku buzima bw’Abantu no kugira ngo bibashe guhangana ku isoko mpuzamhanga.

Ni gahunda u Rwanda rufatanyije n’ishami rya Loni ryita kubiribwa n’ubuhinzi FAO, ndetse ikaba iri gukorerwa no mu bindi bihugu umunani bya Afurika biri mu muryango wa COMESA.

 Coumba Dieng Sow, uhagarire FAO mu Rwanda avuga ko muri iki gihe Afurika ishaka gushyira mu bikorwa isoko rusange, ari ngombwa gukurikiranira hafi ubuziranenge bw’ibiribwa uhereye mu kugera ku isoko.

Ati “U Rwanda rwemeye gushyira mu bikorwa uyu mushinga uterwa inkunga n’ubumwe bw’uburay , muri macye ni aha twatangiriye, kubera iki gikorwa ari ngombwa muri iki gihe,  ni uko Afurika ishaka gushyiraho isoko rusange. Ibiribwa rero  cyangwa ibikomoka ku buhinzi ni bimwe mubicuruzwa by’ingenzi cyane kuri iryo soko.”

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda, Dr Jean Chrysostome Ngabitsinze, avuga ko gukurikiranira hafi  ubuziranenge bw’ibiribwa hagendewe kumwabirza ya FAO, bizatuma bibasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.

Ati “Hari uburyo bwashyizweho bwo gukurikirana ubuziranenge no kumenya neza icyo ibindi bihugu bisaba cyane cyane nk’ibikomoka ku nzuki, ni ibintu bijya bisaba ubuziranenge buhambaye ibikomoka ku matungo. Ntabwo wagira ubuki bwiza utahuguye abavumvu, ntabwo wagira ubuki bwiza utarebye imachini bakoresha kugira ngo babutunganye, ntabwo wagira amata meza udahuguye aborozi, ntabwo wagira amata meza utarebye imishini bakoresha ngo bayatunganye. Nk’uko nabivuze ni uruhererekane kugira ngo bafashe buri wese ku rwego rwe.”

Umwaka ushize wa 2022, nibwo u Rwanda na FAO bemeranyijwe gutangira gusuzuma uruhererekane rw’ibiribwa mu gihugu, hifashishijwe uburyo bugezweho mpuzamahanga.

Daniel Hakizimana