Nyabugogo: Umugenzi yatse igare umunyonzi ngo amutware biteza impanuka ikomeye

Mu ihuriro ry’imihanda ya Nyabugogo habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Hiyasi (HIACE) igonze abari bahekanye ku igare umwe arakomereka ku buryo bukomeye.

Iyi mpanuka ibereye mu ihuriro ry’imihanda yerekeza mu Gatsata, mu mujyi, Kimisagara no mu majyepfo i Nyabugogo.

Ababonye iyi mpanuka babwiye  itangazamakuru rya Flash ko byatewe n’abari bahekanye ku igare.

 Umwe yagize ati “ Impanuka yatewe n’igare ryari riturutse ruguru mu bice byo kwa Mutangana ruguru, hari hari imodoka ya polisi yari ihagaze mu gice cyo h’epfo isa nkiva Kimisagara, hanyuma Hiyasi yari iturutse muri uyu muhanda uva ku giti k’inyoni imaze gukata, uwari utwaye igare asa nk’aho yikanze ya modoka ya polisi, akebutse agiye kureba ruguru, ahita agonga kuri Hiyasi mu birahure.”

Undi ati “ Ugonzwe arangiritse mu mutwe gusa amenyo yo, asigaye mu birahure, ahubwo uwo bari bahetse ntacyo yabaye ahise anagindera.”

Mugenzi wabo nawe wari uhari impanuka iba yagize ati“Ni umugenzi watse umunyonzigare ngo amutware araza ahita amugusha muri iriya modoka baragongana. Isura yose yangiritse.”

Aba baturage barahuriza ko icyateye iyi mpanuka ari uwarutwaye igare udasanzwe atwara kuko yararyatse usanzwe utwara abagenzi ngo nawe amutware.

Ubwo Flah yahageraga yasanze hageze imbangukiragutabara yo kugeza kwa muganga uwakomeretse cyane, naho uwarutwaye iyo modoka yabagonze akaba yararimo guhatwa ibibazo na Polisi.

Abajyenda n’abakorera mu mujyi wa Nyabugogo  baravuga ko impanuka zikunze kuhabera inyinshi ziba zishingiye ku batwara amagare baba bagenze nabi, bakaba basaba ko bakwigishwa uko bajyenda mu muhanda ntibabangamire abandi bawukoresha.

Yvette UMUTESI