U Rwanda rwashyikirije Repubulika ya Demokarasi ya Congo, imirambo ibiri y’abasirikare bayo barasiwe mu Rwanda bavogereye ubutaka bwarwo, ku mipaka ihuza imijyi ya Rubavu na Goma, kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Werurwe 2023.
Ni igikorwa cyabereye mu Bitaro bya Gisenyi aho iyi mirambo yari mu buruhukiro bw’ibi bitaro.
Igitangazamakuru cya Leta dukesha iyi nkuru kuvuga ko muri aba basirikare harimo uwarashwe mu ijoro rya tariki 18 rishyira 19 Ugushyingo 2022 witwa Kasereka Malumalu, wabanje kwihakanwa n’igihugu cye nyuma kiza kumwemera, n’undi warashwe Tariki ya 03 Werurwe 2023 witwa 1SGT Sambwa Nzenze.
Itsinda ry’ingabo z’ibihugu by’akarere zishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka EJVM, niryo ryabaye umuhuza w’ibihugu byombi muri iki gikorwa.