Rwanda-France: Ubufatanye mu by’ubukungu mu mboni z’Abasesenguzi

Impuguke mu bukungu zisanga ubufatanye mu by’ubukungu bwashyizwemo imbaraga hagati y’u Rwanda n’ubufaransa ari amahirwe akomeye ku Rwanda yo kubona amafaranga yo gukoresha mu igenamigambi rishingiye ku ngengo y’imari.

Kimwe mu byaranze umunsi wa mbere w’uruzinduko rw’amateka rwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasoje tariki 28 Gicurasi 2021, harimo n’isinywa ry’amasezerano y’inguzanyo n’ay’impano arimo nayo gushyigikira ingengo y’imari.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda Dr Uzziel NDAGIJIMANA, arasobanura incamake mu bikubiye muri ayo masezerano.

Ati “Mbere yo kuzaha aha twasinye inguzanyo ya miliyoni 60 z’amayero, yo gufasha igikorwa cyo gukingira Covid-19 ndetse na gahunda yo gufasha abatishoboye VUP isanzwe iriho. Hano rero hasinyiwe gahunda ngari  y’ubufatanye n’inzego zitandukanye zavuzwe hano byasinywe naba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga bombi.”

Yakomeje agira ati “ Njyewe ibyo nasinyanye n’umuyobozi w’ikigo cy’ubufaransa gishinzwe amajyambere  (Agence française de développement ) yo ni inkunga igenewe minisiteri ya siporo igamije guteza imbere siporo  mu mashuri ingana na Miliyoni imwe n’igice y’amayero.”

Uretse aya masezerano mashya leta y’u Rwanda ivuga ko guhera umwaka ushize hari andi mafaranga u Rwanda rwakiriye aturutse mu kigo cy’abafaransa gishinzwe iterambere, kandi ni igikorwa gikomeza nk’uko Minisitiri Uzziel Ndagijimana  akomeza abisobanura.

 Ati “Kiriya kigo cy’abafaransa tumaze igihe dutanya, buriya hari andi mafaranga twabonye umwaka ushize nayo ya Covid-19, asaga miliyoni 40. Ubu hari ayo twamaze gusinya y’amashanyarazi miliyoni 80, Hari indi mishinga ikigwa mu rwego rw’ubuzima, ibikorwa remezo, amazi n’ibindi.”

Ku munsi wa mbere w’uruzindiko yagiriye mu Rwanda Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron nawe yagaragaje ubushake bw’igihugu cye mu gukomeza kugira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda, bikaragarira mu nkunga iki gihugu cyahaye u Rwanda n’icyifuzo cyo kwagura ishoramari ry’ubufaransa mu Rwanda.

Perezida Macron ati“Guhera muri 2020, Ikigo cy’abafaransa gishinzwe iterambere, cyahaye inkunga u Rwanda miliyoni zisaga 100 z’amayero mu gushyikira ibikorwa byo kurwanya Ccovid-19 mu Rwanda, kandi n’imishinga mishya iracyari mu nyigo.”

Yunzemo agira ati“Kugaragara  k’ubufaransa mu bukungu bwa hano ni inyongera ihamye  igaragara kuva mu myaka 3 ishize, hari ibigo byacu  by’ishoramari bishaka kwiyongera mu bisanzwe bikorera mu Rwanda, ibigo bikomeye bifasha gutwara no kuvana mu mahanga ibicuruzwa  bisanzwe bikorera mu Rwanda ariko no mu zindi ngeri nk’itangazamakuru, itumanaho, umuco, ibikorwa remezo, n’ubwikorezi. Itsinda ry’abamperekeje uyu munsi ryo rirashaka ko turenga ibi tukagera kure.”

Mu Mboni z’impuguke mu bukungu bwana Straton HABYARIMANA asanga uku koyongera ubufatanye bw’Ubufaransa n’u Rwanda mu by’ubukungu ari inkuru nziza ku igenamigambi rishingiye ku ngengo y’imari, igihugu kiba cyateganyijwe mu buryo akomeza asobanura.

Agira ati “Muribuka ko baheruka kutugaragariza ingengo y’imari  ariko batugaragariza ko  hari amafaranga n’ubundi ateganyijwe  kuzaturuka hanze  kugira ngo babone  amafaranga ahagije yo gushyira  mu bikorwa  biri muri gahunda y’ingengo y’imari y’uyu mwaka,  ndetse  no gukomeza gukora ibikorwa  mu myaka itaha. Nkeka ko  ari amahirwe menshi  u Rwanda rugize kubona  inkunga y’ubufaransa n’inguzanyo.”

Ibiro by’Umujyanama w’Ubufaransa mu by’Ubukungu mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba n’Agace ko ku Nyanja y’Ubuhinde aherutse kuvuga ko Ikompanyi y’Ubufaransa izashaka gushora imari mu Rwanda, izajya ihabwa inkunga  ishobora kugera no kuri miliyoni imwe ku mushinga umwe, yo kwiga niba uwo mushinga ushoboka no gutangiza icyiciro cya mbere cyawo.

Tito DUSABIREMA