Ibihugu bya Afurika bikwiye gukorera hamwe ubucukuzi bikabyara inyungu- PM Ngirente

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard NGIRENTE asanga kugira ngo urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bubyazwe umusaruro mu buryo bukwiye ibihugu by’Afurika bikwiye gushyira hamwe hagatekerezwa uburyo inyungu iva muri urwo rwego yagira uruhare mu kuzamura imibereho y’abaturage.

Umukuru wa Guverinoma yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki ya 28 Ukwakira 2019, ubwo yatangizaga ihuriro ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro rya Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati ribaye ku nshuro ya mbere.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine Peteroli na Gazi kivuga ko mu mwaka wa 2018 gusa, abagera kuri 80 bahitanywe n’ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Birasa n’ibisobanura ko umutekano n’ubuzima bwabo na n’ubu utarizerwa 100 kuri ndi.

Emmanuel KINYOGOTE akuriye Kompanyi icukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Kamonyi  n’aho Innocent KANYARWANDA akaba akuriye Kompanyi ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Muhanga, icyo bombi bahuriyeho ni uko umutekano w’abakora mu birombe utarizerwa ku kigero gihagije n’ubwo hari ibyakozwe.

Kinyogote ati “Oya ntwabwo ari 100% kuko urumva impanuka zo zishobora kuba ku buryo ubwo aribwo bwose ariko nibura tuba twazigabanyije ku buryo bushoboka.”

Kanyarwanda ati “Turimo turagenda dutera imbere buhoro buhoro, umutekano w’abakozi turagenda tuwitaho ntabwo biraba 100% ariko ugereranyije n’aho tuva aho tugeze ubu harashimishije.”

Ntabwo ari mu Rwanda gusa hakiri ibibazo by’umutekano w’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umuyobozi wungirije w’ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi Madamu Gety Mpanu Mpanu, arasobanura uko bihagaze muri Congo Kinshasa kimwe mu bihugu bizwiho umutungo utabarika wo munsi y’ubutaka.

Yagize ati “Ntabwo wavuga ko byose twabikosoye ariko turi kubikora, turashyiraho uburyo buzatuma abantu basanzwe bumva ko bagomba kujya gukorera mu buryo bushobora kubashyira mu kaga babireka, tugomba kubaha ubundi buryo.” 

Ishoramari rikiri hasi rituma ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hari aho rigikorwa mu buryo gakondo, ni kimwe mu bibazo bigaragazwa nk’ibituma umutekano n’ubuzima bw’abakora    mu bucukuzi bikigeramiwe.

Ku ruhande rw’u Rwanda ariko hari icyo Leta yizeza abamikoro make bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bwana Francis GATARE ayobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe Mine Peteroli na Gazi.

Yagize ati “N’aho abandi badafite ubushobozi buhagije, ishoromari tuzakomeza gufatanya n’abo kurishaka kugira ngo barusheho gukora neza.”

Imibare igaragaza ko ku mugabane wa Afurika imirimo igera kuri miliyoni  12 ishamikiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi umwe muri iyo mirimo uhoraho ubyara nibura imirimo ibiri idahoraho.

Minisitiri w’intebe Dr. Edouard NGIRENTE asanga hari icyo ibihugu by’umugabane w’Afurika  bikwiye gukora.

Ati “Nk’uburyo bwo kwinjiriza igihugu ni urwego rw’ingenzi ku baturage bacu, bashyitsi batandukanye, kugera ku nyungu z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro   mu buryo bwuzuye, birasaba ko ibihugu bya Afurika bishyira hamwe kandi bigatekereza uburyo ubucukuzi bwagira uruhare ruzima mu iterambere ry’abaturage.”

Inama y’ihuriro ry’abafite aho bahurira n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bo mu burasirazuba bwa Afurika ni iyo hagati  iteranye bwa mbere mu Rwanda, yitezweho ibyemezo biganisha ku mpinduka mu rwego rw’ubucukuzi muri Afurika.

Umugabane wihariye 60% by’umutungo wo munsi y’ubutaka nyamara ubyazwa umusaruro buri mwaka ukaba munsi 15% kandi ibyinjira mu isanduku ya za Leta biturutse muri urwo rwego bikaba bikiri munsi ya 20%.

Tito DUSABIREMA