Mugihe igisirikare cy’u Rwanda gikomeje gutanga ubufasha hirya no hino ku Isi mu by’umutekano, ni nako ubuyobozi bwacyo budahwema kwiga no gushyiraho gahunda zigomba gufasha ingabo mu ngeri zitandukanye aho kuri ubu, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Mubarak Muganga yafunguye ku mugaragaro ibikorwaremezo bizafasha ingabo kwitabira siporo.


Mu bikorwaremezo byafunguwe bizafasha ingabo kwitabira siporo, harimo ibibuga bya basketball, volleyball,netball, ndetse na gym igezweho
Ifungurwa ry’ibyo bikorwaremezo ryahuriranye n’umuhango wo gusoza imyitozo y’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe imyitwarire myiza mu ngabo (Military Police Brigade) wabaye kuri 29 Mata, aho umugaba mukuru w’ingabo yashimiye abarangije ayo mahugurwa anagaragaza akamaro ko gukomeza kwitoza no kongera ubumenyi mu rwego rwo gukomeza ubunyamwuga mu Ngabo z’u Rwanda, asaba Military Police gukomeza kurangwa n’imyitwarire myiza no kuba intangarugero mu kubungabunga indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda.

