Ababyeyi bo mu karere ka Bugesera barasaba inzego zibishinzwe gukemura ikibazo cy’abana batwara inda zitateguwe, kuko ngo iyo bamaze kuzitwara ari ababyeyi basigara barera abuzukuru babo kandi nabo baba bageze mu zabukuru.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buvuga ko iki kibazo kiri muri bimwe bibangamiye aka karere ariko ko hagiye gukorwa ubukangurambaga bukangurira abangavu kumenya kuvuga oya.
Aba babyeyi baragaragaza ko kimwe mu bitera abakobwa gusigira abazukuru ba nyirakuru ari abana b’abakobwa bashaka urwego ruhanitse bigatuma batwara inda zizateguwe.
Umwe mu baturage yagize ati “Iyo ugize ubwenge buhanitse burenze ibyo ukora, nibyo bituma ukora ibintu bidakwiye. Abakobwa bataye isaro, nta muco bakigira, iyaba bari bakurikije umuco wa cyera, umwana yagakwiye kumenya ko uwo abyaye ariwe ugomba kumurera ntamusigire nyirakuru, akabanza akamukuza.”
N’ubwo bimeze bityo aba babyeyi bavuga ko kubona umuti w’iki kibazo bigoye bitewe n’uko abana batacyumvira ababyeyi, harimo no gushaka kugendana n’ibigezweho kandi bavuka mu miryango ikennye.
Gusa bagasaba Leta kwigisha abana ndetse n’ababyeyi babo kumenya kuganira ku buzima bw’imyororokere.
Uwitwa MUKARUBUGA Jeanne d’Arc yagize ati “biragoye cyane kubera ikoranabuhanga ryaje ubu, abana b’iki gihe bashaka ibintu bigezweho kandi imiryango turimo irakennye. Kubikemura mbona ari ibintu bigoye,ni ukwigisha cyane no kubwira ababyeyi bakajya baganiriza abana babo ubuzima bw’imyororokere hakiri kare kugira ngo babashe kwirinda izo nda zitateganyijwe.”
Mutabazi Richard Umuyobozi w’akarere ka Bugesera utagaragaza imibare y’abana batwaye inda, avuga ko ikibazo cy’abana basigira abuzukuru ba nyirakuru kiri muri bimwe bihangayikishije aka karere, ari nayo mpamvu hagiye gukorwa ubukangurambaga bwigisha abangavu kumenya kwihagararaho birinda ababashuka.
Ati “Icyo ni ikibazo nacyo kitubangamiye ariko ahantu gikomoka ni abana byarara bakiri bato, aho niho tubanza kurwana mbere na mbere n’ab’abatera inda. Tugomba gufatanya mu bukangurambaga kugira ngo nabo tububakemo imbaraga zo kumenya kuvuga oya.”
Evode Uwizeyimana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, aherutse kuvuga ko abatera inda abangavu nyuma bakabihana bashatse bakitonda kuko akabo kashobotse. Ngo nti bikiri ngombwa kujya gushaka hanze ibimenyetso by’uwaketswe akabihakana kuko ibizwi nko gupima uturemangingo tugaragaza isano umwana afitanye na se, DNA, ubu biri gukorerwa mu Rwanda.