Afurika yikoreye umutwaro w’ubushyuhe bw’Isi-Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko Afurika ikomeje kwikorera umutwaro w’ubushyuhe bukabije bwibasiye Isi nyamara ari wo umugabane ugira uruhare ruto mu kohereza ibyuka bihumanya ikirere.

Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa kabiri  mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe iri kubera i Nairobi muri Kenya.

Iyi nama y’iminsi 3  Itegurwa na Guverinoma ya Kenya hamwe n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma biganjemo abo mu bihugu by’Afurika y’iburasirazuba ifatwa nk’umwanya ku bihugu bya Afurika kugira ngo bishyireho ingamba n’amavugurura ajyanye n’ibikorwa ku rwego mpuzamahanga mu gushaka ubushobozi, guhanahana ubunararibonye n’ibindi byafasha gukemura ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’Isi.

Perezida wa Kenya William Ruto wakiriye iyi nama yavuze ko ubwitabire bw’ibikorwa bigize iyi nama butanga icyizere cyo kwihutisha ingamba zo guhangana n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’Isi.

Yagize ati“Ubwitabire mu bikorwa bitari bike  bigize iyi nama,kugeza ubu byerekanye kwiyemeza kudasanzwe,ubushake bw’abakataraboneka,umurava w’intangarugero,imbaraga zo guhanga n’ibibazo.Gusobanura neza ibibazo,gukemurira hamwe ibibazo ntawuhejwe,gusobanura neza uburyo bwihariye bwo gushyira mu bikorwa no kwihutisha   gukemura ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’Isi.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragaje ko Afurika ikomeje kwikorera umutwaro w’ubushyuhe bukabije bwibasiye Isi nyamara ari wo umugabane ugira uruhare ruto mu kohereza ibyuka bihumanya ikirere.

Umukuru w’igihugu asanga bidakwiye gukomeza kubivugaho gusa hadakorwa ibikwiye ngo ikibazo kibonerwe umuti.

Yagize ati“Ibyavuye mu bushakashatsi bwa vuba aha,bitubwira inkuru zitandukanye,zirimo no kuba ukwezi kwa 7 ariko kwezi kwagize ubushyuhe bwinshi mu buzima bwa muntu,Umugabane w’Afurika ukomeje kwikorera umutwaro w’ubushyuhe bw’isi bukomeje kwiyongera,Nyamara ari wo mugabane ugira uruhare ruto mu kohereza mu kirere ibyuka bihumanya ikirere,ntabwo twakomeza kubivuga gusa tudakoze ibisabwa ngo dukemure ikibazo,ibi ntibikwiye ,ariko nyuma y’igihe kinini,kwitana bamwana ntabwo ari cyo gisubizo.”

Imibare igaragaza ko guhera mu 2022, nibura abantu 4000 muri Afurika bapfuye bishwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe mu gihe abandi miliyoni 19 nabo bagezweho n’ibyo bibazo.

Raporo ya Loni yo mu 2022, igaragaza ko Afurika ihomba hagati ya miliyari 7$ na 15$ ku mwaka kubera imihindagurikire y’ibihe.

Mu guhangana n’iki kibazo, ibihugu bya Afurika bikeneye gukusanya nibura miliyari 124$ ku mwaka, ariko kugeza ubu, bimaze kubona miliyari 28$.

Mu bihugu 20 byugarijwe n’ihindagurika ry’ikirere 17 biri ku mugabane w’Afurika ,Afurika izahazwa bikomeye n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere nyamara ari umugabane ugira uruhare rwa 4% gusa mu kwanduza ikirere.

Tito DUSABIREMA