Umuyobozi w’Umuryango Uharanira Agaciro k’Abakomoka muri Afurika ‘Pan-African Movement’ mu Rwanda uracyebura abatubahiriza igihe nkana bikitirwa umuco w’Abanyafurika.
Ibi biravugwa mu gihe bamwe mu Banyarwanda binubira igihombo baterwa no gukerezwa n’abayobozi babatumira mu nama ntibubahirize igihe.
Usubije amaso inyuma wakibuka umunsi wahanye gahunda n’umuntu ntayubahirize, cyangwa ubuyobozi bukabatumiza mu nama mukamara amasaha mutegereje, mukicara mukarambya, mukinuba, ariko bikaba iby’ubusa.
Nyuma y’amasaha mwarambiwe akahagera, mukihanganira aya masaha bamwe bise ay’Abanyafurika.
Byanteye kwibaza igisobanuro nyacyo cy’amasaha y’Abanyafurika, ari nako mbaza abandi bantu.
Umuturage witwa Ntawuruhanga Jean yagize ati “amasaha y’Abanyafurika ni kwakundi baba baramenyereye ngo isaha yose ndibuhagerere ntakibazo.”
Icyakora ku rundi ruhande, abaturage binubira abayobozi n’abandi batubahiriza igihe, bikitirirwa Abanyafurika bose.
Aba baturage bemeza ko ari imigirire mibi ibagusha mu bihombo, bagasaba ko byahinduka.
Uwitwa Masengo Cedric yagize ati “Nanjye iyo umuntu atubahirije igihe twahanye, birambabaza cyane. Ikindi, ibyo twateganyije gukora muri ayo masaha birapfa.”
Ntawuruhanga Jean we yongeye ati “Hari ubwo umuyobozi akererwaho iminota 30, ukihanga kuko ari umuyobozi, kubera ko uba utegereje ingamba nshya aba agiye kubagezaho, ariko nabyo bikwiye guhinduka.”
Mu kiganiro cyihariye yagiranye itangazamakuru rya Flash, Musoni Protais, Umuyobozi wa ‘Pan-African Movement’ mu Rwanda, agaragaza ko abica amasaha nkana bikitirirwa ko ari umuco w’Abanyafurika bakibaswe n’ingaruka z’ubukoroni, kandi ngo ibibi ntibikwiye kwitirirwa Afurika. Asanga hakwiye guhindura imyumvire, Abanyarwanda bakagendera ku muco w’ubupfura ntibice igihe, ubirenzeho akabihanirwa.
Ati “ N’aho ubundi, Umunyarwanda aravuga ngo aho imfura zisezeraniye niho zihurira. Ubwo ni ukuvuga ko bubahaga igihe. Inzira ya mbere yo kugira ngo Afurika ibashe kwibohora, bizahera mu mutwe. Ndaguha nk’urugero umuntu agerera ahantu ku gihe bakavuga ngo ni umuzungu,yarya neza ngo ni umuzungu, nta mwanda afite uwo ni umuzungu. Iyo myumvire ni uko abantu bayiganiraho igahinduka. Icya mbere nta bupfura burimo.”
Akomeza yongeraho ko n’abayobozi batubahirije isaha bakwiye guhanwa.
Ati “Ikindi tukavuga ngo nta bwo byemewe, akwiye kubikurikiranwaho, ikindi agahanwa.”
N’ubwo abaturage mu bice bitandukanye bakunze kwinubiura gutegereza amasaha menshi abayobozi bikabatera ibihombo, nta muyobozi wigeze umunyekana wahaniwe iyi migirire.

Inkuru ya Niyibizi Didace