Undi musirikare wa RDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu Karere ka Rubavu, nyuma yo kwinjira arasa ku ngabo zicunga umutekano ku mupaka, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 03 Werurwe 2023.

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko umusirikare wa RDC yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi, zikirwanaho zikamurasa, uwo musirikare wa RDC akahasiga ubuzima.


Itangazo rya RDF risobanura ko byabaye ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 35 kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023.


Iri tangazo rikomeza rivuga ko hari n’abandi basirikare ba RDC barashe ku ngabo z’u Rwanda, nazo zikabasubiza zirasa.


Icyakora ntibiramenyekana impamvu uwo musirikare yinjiye mu Rwanda icyakora ibihugu byombi bimaze igihe birebana ay’ingwe nyuma y’uko umutwe wa M23 utangije intambara ku ngabo za RDC.


Ibihugu by’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo bimaze igihe bitari gucana uwaka kubera ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo. RDC ishinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta,FARDC, ariko rwo rukabyamaganira kure rukavuga ko ingabo za RDC zikorana n’imitwe irimo FDLR, yashinzwe n’abarimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.


Mu Ugushyingo 2022, undi musirikare wa RDC yarasiwe mu Karere ka Rubavu ahazwi nka Mbugangari, ubwo yinjiraga arasa ku ngabo z’u Rwanda zari ziri ku burinzi mu masaha y’ijoro.