Impuguke zasabye Afurika kwitondera ibyo guca ikoreshwa ry’idorali

Impuguke mu bukungu zisanga ibihugu bya Afurika, bikwiye kwitondera ingingo yo guca ikoreshwa ry’Idolari bitabaye ibyo, ngo ubukungu bwabyo bwakwisanga mu bibazo bikomeye.

Ibi izi mpuguke zibivuze nyuma y’aho Perezida wa Kenya William Ruto, asabye bagenzi be ba Afurika guca ikoreshwa ry’idolari, kubera ko kurikoresha bituma Abanyafurika bagorwa no kwishyurana hagati yabo.

Icyo gihe hari mu nama iherutse kubera i Nairobi  muri Kenya muri Gucurasi 2023, yigaga ku Isoko Rusange rya Afurika.

Perezida Ruto yagize ati “Ubu twese tugorwa no kwishyurana, n’aba bacuruza bacu bagorwa no kwishyurana kubicuruzwa biva mu gihugu kimwe bijya mu kindi,  kubera ko amafaranga yacu atandukanye. Ibyo rero nibyo bituma  twese twisanga  tugomba gukoresha  ku idorari, Umunyakenya ushaka kurangura muri  Tanzaniya bikamusaba idorari, Umunyatanziya uranguye muri RDC agasabwa amadorari, kubera iki mu bucuruzi bwacu tugomba  gukoresha idorari?”

Perezida Ruto asanga bumwe mu buryo bukwiriye gukoreshwa mu kwishyurana hagati y’Abanyafurika, ari ubwatangijwe muri Mutarama mu 2022 buzwi nka ‘Pan-African Payment and Settlement System’, aho Abanyafuruika bishyurana  hatabayeho kuvunja mu madevise.

Ni ingingo abahanira ukwishyira ukizana kwa Afurika, basa n’abakiranye yombi, nk’uko byumvikana mu mvugo ya Shyaka Michael Nyarwaya, Komiseri w’ububanyi n’amahanga muri Panafrican Mouvement.

Ati “Iyo ufashe ifaranga ry’u Rwanda ukajya kurishyira mu madorari kandi ukazagera mu kindi gihugu nanone ukavunja, izo ni imbogamizi zituma ubucuruzi butihuta.”

Abaturage nabo hari uko bumva ingingo yo kuba Afurika yaca ukubiri n’ikoreshwa ry’idorari.

Umwe muribo ati “ Ifaranga ry’idorari ntabwo ari irya Afurika, nabo bashatse bakoresha ifaranga ryabo rikaba irya Afurika ntibajye bakoresha idorari. Rero ababishinzwe babishatse byashoboka, nkatwe rubanda rugufi amadorali aba ahenze cyane.”

Abasesengura iby’ubukungu bo basanga abategetsi b’ibihugu bya Afurika bakwiye kwitondera ingingo yo guca ikoreshwa ry’idorari kuri uyu mugabane, bitaba ibyo ngo ubukungu bw’ibihugu byinshi bwahazaharira.

Dr Bihira Canisius impuguke mu bukungu, abisobanura yifashishije uregero rwa Zimbabwe.

Ati “Nibabitekereza bazaba batashishoje. Bashobora kugira ifaranga ryabo ry’Abanyafurika rigakomera, ariko rigakomerana n’idorari, none se Abanyafurika nibakenera gucuruza muri Leta zunze umwe za Amerika ko ari nacyo twese tuba turota, tuba dushaka, tuzababwira ngo mujye mwakira ifaranga ry’irinyarwanda bazaryemera? Nk’uko Zimbabwe Robert Mugabe yari yafashe icyemezo cya Politiki cyo guca amadorari y’Abanyamerika, ariko umuntu wifuza kugira ubukungu naho ubwa Zimbabwe bwageze, aho umuntu yajyaga kugura umugati atwaye amadorali ya Zimbabwe ku ngorofani.”

Banki nkuru z’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), zimaze igihe mu biganiro biganisha ku guhuza imikoranire mu bijyanye n’ifaranga, ku buryo umuntu ufite irikoreshwa muri kimwe muri ibi bihugu ashobora guhahira mu kindi, atishingikirije idolari nk’uko byahoze.

 Ibihugu bya Afurika biramutse byemeranyijwe guca ikoreshwa by’idorali, byaba byiyunze ku bindi bihugu byafashe icyemezo nk’iki birimo u Bushinwa n’u Burusiya.

Daniel Hakizamana