Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Perezida Museveni urwaye Covid-19 yatangiye koroherwa - FLASH RADIO&TV

Uganda: Perezida Museveni urwaye Covid-19 yatangiye koroherwa

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yatangiye koroherwa na Covid-19, aho ari ha wenyine Nakasero, ariko ibipimo byafashwe birerekana ko akiyifite nk’uko abaganga be batangaje.

Perezida Museveni yaraye atangaje ko noneho yabashije gusinzira kandi ko uburibwe mu ngingo bwagabanutse anongera ko n’umutwe wari wamenaguritse wakize.

Uyu mutegetsi yasanzwemo Covid-19 ku wa Gatatu mu cyumweru gishize, nyuma y’iminsi 10 ahugura abadepite bo mu ishyaka rye NRM babri bahuriye Kyankwanzi.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko uyu mutegetsi yasezeranije abanya-Uganda, ko azaguma mu kato kugera akize neza, asaba abaturage be ategetse imyaka 36 kwikingiza iki cyorezo ndetse abakuze bagahabwa urukingo rushimangira.

Perezida Museveni yatangaje aya makuru arebana n’ubuzima bwe nyuma yahoo kuri twitter yaba ibitangazamakuru n’abantu ku giti cyabo bari batangiye kuvuga ko ubuzima bwe buri aharindimuka, bimwe bikanemeza ko umuhungu we General Muhoozi Kainerugaba yaba yatumije inama y’umuryango.Icyakora ibiro by’umukuru w’igihugu byaje gutangaza ko aya makuru atariyo ari amakubitirane.

Bwana Museveni ubu ufite imyaka 78 yagerageje ibishoboka byose ku buryo amakuru aye n’uko amerewe bimenyekana ngo rubanda itaza kumuvuga uko atameze, ndetse aranakoresha amashusho yerekana ko ari muryerye nta kibazo na kimwe afite, ibi ngo bigamije kwirinda ko abantu baca igikuba ku buzima bwe.

Mu mpera z’icyumweru gishize bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka rye NRM bangiwe kwinjira mu biro by’umukuru w’igihugu Nakasero aho arwariye, basiga indabo ku marembo ndetse n’ibyapa bimwifuriza gukira vuba. Aba badepite bavuze ko ari ubwa mbere babonye uyu mutegetsi arwara akananirwa kujya ku kazi mu myaka bamaranye.