Hari impungenge z’uko Abanyarwandakazi bazasigara inyuma mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

Mugihe U Rwanda rukataje mu gukoresha ikoranabuhanga muri servise zinyuranye ,bamwe mubagize sosiyete sivile baragagaje impungenge z’uko abagore n’abakobwa bashobora kuzisanga barasigaye inyuma muri iyi gahunda niba nta gikozwe mu kuziba icyuho kigaragara hagati y’abagabo n’abagore mubijyanye no gukoresha Ikoranabuhanga.

u Rwanda ni kimwe mubihugu bakataje mu gukoresha ikoranabuhanga mu ngeri zose z’ubuzima bw’igihugu ariko ngo hari  ikibazo gikomeye  cy’icyuho mu barikoresha kuko ngo hakiri umubare munini w’ Abagore n’abakobwa baracyagorwa no kuryisangamo ahanini .Nkuko Hakim Mugenyi ushinzwe itumanaho mu muryango  Save Generations Organization.

Ati “Icyuho aho kigaragarira wenda nakwifashisha ubushakashatsi bwakozwe cyane cyane mu gukoresha ATM za banks basanze 52% badakoresha uburyo bwo gukoresha mobile banking urumva rero icyo kirahari muri serivise zitandukanye cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19 mbere wasangaga bakora nta kibazo ariko noneho aho haziye gukoresha ikoranabuhanga ,kwamamaze ibikorwa byawe ukoresheje murandasi ,kugeza ibyo ukora kubashaka kubigura wasanga bamwe bavuga ko bagize imbogamizi”.

Zimwe mu mpamvu zituma abagore n’abakobwa bakigorwa no kwisanga mu ikoranabuhanga zigargzwa nkizibfitanye isano n’ihezwa ry’umugore ryakunze kubaho muri sosiyete nyarwanda .ariko ngo hari intambwe igenda iterwa bitewe na plitiki go guha amahirwe anagana abagabo nabagore. Uko niko aba bagabo babibona

Umwe ati “ Ni ukuvuga ngo cyera iterambere ryari riri mubagabo hanyuma ubu ng’ubu cyaravivutse (byarakemutse) iterambere riri hose”.

Undi ati “ Tuvuge nk’umudamu wanjye ashobora kuba ari mu cyaro akaba afite mu nshingano ze gahunda yo guhinga gusa noneho nkaba ndi mu mujyi ,mu mujyi hano ntibahinga noneho akaba acungana no guhinga kwahirira amatungo umwanya wo kuba yajya gukora muri telefoni nk’iyi ngiyi (Smart Phone) akawubura ,no kuyimusigira ntacyo yaba imumariye kuko afite butushi (Agatelefone gato) ariko iyi ntiyabona umwanya wo kuyikoresha niba ari whatsap ngo ayikoreshe kuko nta mwanya yabona. Ikintu cyakorwa njyewe uko mbyumva njywe nkanjye kugiti cyanjye nteganya kuba nafata nk’umudamu wanjye nkaba namwimura nkamuzana inaha ngaha n’iri koranabuhanga akamenya ko hano I Kigali rihari ndetse ari naho ryanatangiriye”.

Kuruhande rw’abagore nabakobwa ,bamwe muribo bagaragaza kunyurwa n’ibyo igihugu gikora mu kuzamura umugore n’umukobwa bityo ko igisigaye ari ugutinyuka bakitabira gukoresha ikoranabuhanga . Niyigena Amina ni umukozi wa Kompanyi Thousand Hill Traveller Itanga servise z’ubukeragugendo hifashijwe ikoranabuhanga.

Ati “ Hari ama-organisations (Imiryango ) menshi agenda afasha abakobwa kwitinyuka tuvuze nk’Imbuto foundation tuziko igenda ikora women empowerment so mbona ko ari ikintu cyiza nkeka ko abantu bakigiraho ndetse ubona ko no mu mashuri byahindutse hari ikuntu hagenda habamo impinduka mbona uruhare runini rusigaye ari urw’abakobwa kwitinyuka kugiti cyabo.”

Ministeri y’uburinganire n’iterembera ry’umuryango igaragza ko abagore nabakobwa usanga hari benshi muri badafite ubumenyi buhagije ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryifashije mu ngeri zinyuranye ,ibifitaye isano no kuba batabasha kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga kurwego rumwe n’urwabagabo. Kubwibyo ngo hafashwe ingamba zo gushishikariza buri wese mu rwego arimo gufasha abagore n’abakobwa gutera imbere mu by’ikoranabuhanga. Pierre Celestin Nizeyimana, inzobere mu isesengurabukungu muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.

Ati “ Tukamenyekanishe icyo cyuho tukabwira abantu tukagenda tukababwira tuakanafatanya no mu igenamigambi ryabo kugirango cya cyuho kigende kigabanuka .Buriya hari ibintu tugomba kurwana nabyo kandi bigoye bya bindi nakubwiraga by’imyumvire urabizi nk’ubu umwana w’umukobwa iyi akiri mutoya afite ibikinisho akinisha usanga n’umubyeyi ubwe avuga ati uyu mwana reka mugurire igikinisho biriya bita igipupe agakoobwa kambaye agakanzu ajye agasokoza mugihe wa mwana w’umuhungu bamuguriye imodoka akajya ayishwanyuza yongera ayiteranya urumva umwana w’umuhungu muto no muru go batangiye kumwereka ko ashobora kuzahinduka enjennyeri .”

Raporo mpuzamahanga Global Gender Gap Report yashyizwe hanze muri werurwe uyu mwaka igaragaza ko kuziba icyuho kiri hagati y’abagore n’abagabo mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, bizasaba nibura imyaka 135 mu gihe nta gikozwe.

u Rwanda rwiyemeje kugabanya icyuho bitarenze 2026.

Daniel HAKIZIMANA