Abatuye mu murenge wa Rweru baratabariza umuturage uba ku gasozi

Abaturage bo mu Mudugudu wa Sharita, mu mu Murenge wa Rweru, mu Kagari ka Sharita, mu Karere ka Bugesera, baratabariza umuryango wa  Mbonyumwungeri Theogene uba ku gasozi.


Amakuru avuga ko umugore wa Mbonyumwungeri Theogene, yamutaye akajya gushaka mu Karere ka Ngoma, amusigira umwana w’umwaka 1, ubu afite imyaka 12 y’amavuko.


Uyu mwana niwe bivugwa ko atunze uyu muryango, inshingano yafashe imburagihe binamuviramo guta ishuri.


Uyu mugabo n’abana be batuye mu kintu kimeze nk’inzu, cyubakishije imifuka hasi no hejuru.

Iyo abaturage bamutabariza, babishingira ku kuba atari mu bazahabwa amacumbi, kandi  bigaragara ko akennye kurenza abandi.

Umwe ati “Nk’uko natwe baduhaye inzu,nabo bakwiye kuyahabwa, kuko ntibishoboye.”

Undi ati “Nk’uko leta igenda ifasha abantu benshi cyane kandi n’ubundi igikomeje, umubyeyi w’uyu mwana ni uyu ariko nta buzima na buto bugaragaza ko yanabona n’ikayi ngo umwana ajye ku ishuri. Wihangane ugere hano inyuma aho baba, urebe ni ahantu hababaje cyane. Ntabwo ari ahantu hanatuma ejo hazaza uyu mwana yamenya ngo ndi umunyarwanda  kuko ni ahantu hagayitse cyane.”

Mugenzi we ati “Ubuyobozi bukwiye kuba bwaha umwana ubufasha akajya ku ishuri kandi nabwo ababyeyi babo ntabwo bishoboye, nta kintu bafite rwose.”


Icyakora hari icyo uyu muryango wa Mbonyumwungeri Theogene,usaba ubuyobozi.

Ati “Ni uko mwamfasha nka leta. Nta kindi nshaka. Akabona aho yigira(umwana) akabona naho arara. Murwaneho, kuko birandenze pee! Murwandeho ndagowe.”

Umwana wa Mbonyumwungeri ati “Ni uko twabona inzu nkaniga.”


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, bwana Gaspard Gasirabo, kuri iki kibazo yavuze ko atari abizi ariko agiye kubikurikirana akamenya impamvu yabyo.

Yashimangiye ko nta kibazo cy’umuturge  cyaburirwa igisubizo, bigatuma ava mu buzima bubi.

Gasirabo yagize ati “Ubwo tuzareba igituma bafite ubuzima nk’ubwo, kuko turahagenda cyane ntabwo turahasanga abantu bameze gutyo. Niba ari ibihari ubwo nabyo turabireba tumenye impamvu yabyo kandi nta kibazo cy’umuturage cyaburirwa igisubizo.”


Rweru ni Umurenge ugizwe n’utugari dutanu turimo Sharita, Batima, Kintambwe, Nemba na Nkanga.

Ali Gilbert Dunia