Nyagatare-Matimba: Gitifu arashinjwa kugurisha abaturage imbabura bahabwa ku buntu

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Bwera, Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare, barashinja umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari kubagurisha imbabura baherewe ubuntu.

Uku kutavuga rumwe hagati y’ubuyobozi bw’Akagari n’abaturage bagatuyemo, bije nyuma y’uko abaturage bagurishijwe Imbabura za cana rumwe, kandi baragombaga kuzihabwa ku buntu.

Baravuga ko gitifu w’Akagari yacaga ibihumbi 2 buri wese, utayabonye ntayihabwe.

Umwe ati “Imbabura zaje kuKagari, tugiye kuzifata baravuga ngo kugira ngo umuntu abone Imbabura, aratanga 2000Frw. Tukajya tuyatanga bakaduhereza imbabura.”

Undi ati “Bwa mbere nagiyeyo baravuga ngo ni ugutanga 2000Frw, nari ngiye ntayo mfite, ndataha. Nsubiyeyo nsanga ngo ntabwo ndi ku rutonde, sinayibona. Urumva ko iyo nza kuyagira bari kuyimpa.”

Mugenzi wabo ati “Batubwiye ngo buri wese uri butange 2000Frw arabona Imbabura, turabitanga icyo gihe agera nko mu bihumbi 100. Nyuma yaho ahita atwihinduka atwima imbabura kandi twagiye mu gitondo, tuhava Saa Tatu z’Ijoro.Hari nizo yatangaga ku ruhande.”

Aba baturage baravuga ko bababajwe cyane nuko bishyuye aya mafaranga ku mbabura bagombaga guhabwa ku buntu, kugeza n’ubu bakaba bakigowe no kubona ibicanwa.

Barasaba inzego zo hejuru gukurikirana iki kibazo, kugira ngo abatarabonye amafaranga kubera ubukene, nabo babone Imbabura zo gucana.

Umwe ati “Nababaye kuko nari kuyahahisha nk’uwo munsi. Urumva nyine byaranangoye. Bayansubiza kuko n’icyo bayadusabiye ntacyo bakoze.”

Mugenzi we yagize ati “Niba zaraje ari iz’ubuntu, tukazishyura ibyo bihumbi Bibiri, byo nibyo?”

Undi ati “Ni akarengane nyine. Bzaduhe Imbabura nk’uko n’abandi bose bazibahaye, by’umwihariko twatanze amafaranga nk’Akagari ntitwanazibona.”

Ubuyobozi bw’aka kagari ka Bwera, buratera utwatsi ibivugwa n’aba baturage, ko bwaba bwarabagurishije Imbabura.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari Bwana Naturinda Geofrey, avuga ko amafaranga ibihumbi bibiri bacaga abaturage, yari ayo kubaka ibiro by’akagari.

 Ati “Twavugaga tuti niba yatanze ibyo agabanyije ku mwenda abereyemo akagari, n’inyemezabwishyu bahawe zivuga ko ari umusanzu w’inyubako y’Akagari, ntabwo ari umusanzu w’imbabura. N’abayobozi bari bashinzwe gutanga imbabura b’uriya mushinga bari bahari, twabasobanuriye ko atari ikiguzi cy’imbabura, ahubwo ni umusanzu wari usanzwe utangwa.”

Yunzemo agira ati “Kuvuga rero ngo hari umuntu waba waratanze ayo mafaranga 2000Frw ntabone iyo mbabura ahubwo twe turamwishyuza, niba ari umuturage wa Ntoma turamwishyuza ko yadusigayemo ibihumbi 5, kuko umusanzu wabo ni 7000Frw, ahubwo agomba kuyatanga akayarangiza. ”

Ubuyobozi bw’aka kagari bugaragaza ko abari ku rutonde rw’abagomba gufata izi mbabura bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, bose bazihawe ndetse ko izasagutse bazisubije banyirazo.

Si mu murenge wa Matimba gusa abaturage bavuga ko bagurishijwe imbabura za cana rumwe, kuko no mu Murenge wa Karangazi hari abazigurishijwe.

Mu mwaka ushize wa 2022, nibwo Leta y’ u Rwanda yatangiye gutanga imbabura za cana rumwe mu baturage, mu rwego rwo kurondereza ibicanwa.

Ni nyuma y’uko by’umwihariko mu Karere ka Nyagatare, ibicanwa bibona umugabo bigasiba undi.

Ntambara Garleon