Inama Nkuru ya Polisi y’Igihugu, yafashe icyemezo cyo kwirukana burundu mu kazi abapolisi 481 kubera amakosa n’ibyaha bihabanye n’imyitwarire y’umwuga iranga igipolisi cy’u Rwanda, aya makosa akaba arimo ruswa, ubusinzi no gutoroka mu kazi.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza yavuze ko umubare w’abapolisi bagaragaweho amakosa atandukanye ari munini, ari nayo mpamvu hafashwe iki cyemezo mu rwego rwo kurushaho kunoza ubunyamwuga muri Polisi y’Igihugu.