Perezida Paul Kagame yageze Istanbul mu gihugu cya Turukiya aho yitabiriye inama ya Gatatu yiga ku bufatanye bw’iki gihugu na Afurika.
Ni inama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma batandukanye bo ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama izafungurwa na Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan, biteganyijwe ko izitabirwa n’abakuru b’ibihugu 13 n’abaminisitiri baturutse mu bihugu 39.
Mu byitezwe kuganirwaho muri iyi nama harimo ibijyanye n’ubufatanye mu ishoramari n’ubucuruzi, umutekano n’izindi ngingo zitandukanye.
Umubano wa Turikiya n’ibihugu bya Afurika wagiye waguka kuko nko mu 2003, iki gihugu cyari gifite za Ambasade 13 muri Afurika ariko ubu zimaze kugera kuri 43.
Nko ku ruhande rw’u Rwanda muri Nzeri uyu mwaka, ibihugu by’u Rwanda na Turikiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu burezi, inganda na siporo.
Muri Werurwe 2020 Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Turikiya bemeranyije gukomeza gushimangira ubufatanye mu nzego zitandukanye by’umwihariko mu kubaka ubushobozi.
Mu 2015 kandi impande zombi zasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no guhanahana amahugurwa mu kurwanya iterabwoba, kurwanya ibyaha by’ikoranabuhanga, amahugurwa y’umutwe udasanzwe wa Polisi (Special forces ) ndetse no guhugura Abapolisi bazahugura abandi.
Hari n’ibindi bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Ethiopia, Angola, Maroc n’ibindi bifitanye imikoranire n’ubufatanye bwa hafi n’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo hagati.
Ni mu gihe sosiyete y’indege ya Turkish Airlines ikorera igendo mu byerekezo 60 bya Afurika birimo n’u Rwanda.
Perezida Recep Tayyip Erdoğan avuga ko igihugu cye gifite intego yo kuzamura ingano y’ubucuruzi gikorana na Afurika bukagera ku gaciro ka miliyari 75$.