DIABETE IGIYE KWIKUBA KABIRI MU BAYIRWARA MU MYAKA IRI IMBERE:UBUSHAKASHATSI

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu 2050 abaturage barenga miliyari imwe n’ibihumbi 300 ku Isi bazaba bafite indwara ya diabète.

Ubushakashatsi bwasohowe kuwa 21 Kamena 2025 mu Kinyamakuru cyibanda ku nkuru z’ubuzima cya Lancet, bugaragaza ko mu myaka 30 iri imbere iyo mibare izava ku barenga gato ½ cya miliyari cy’abayirwaye uyu munsi.

Ni ubushakashatsi bwakozwe bushingiye ku makuru y’ubwakozwe mu 2021 bwari bugamije kwiga ku ndwara zihangayikishije ku Isi, aho ababugizemo uruhare bashakaga kugenzura uburyo iyi ndwara yiyongera mu bantu, umumare w’abayirwara ndetse n’uw’abicwa na yo.

Bwakorewe mu bihugu 204 mu gihe cy’imyaka 31, ni ukuvuga kuva mu 1990 kugeza mu 2021, ibyatumye abo bahanga bagereranya uko bizaba bimeze mu gihe cy’imyaka 30 na none uvuye uyu munsi.

Umuhanga mu bijyanye no kwita ku barwayi bafite iyo ndwara wo muri Kaminuza ya Warwick mu Bwongereza, Stephen Lawrence, yatangarije DW ko ubwo bushakashatsi buherutse gusohorwa bugaragaza ko diabète yo mu bwoko bwa kabiri iziyongera mu bantu.

Ati “Iyi mibare irenze ibyo twateganyaga mu bihe bishize. Abakoze ubushakashatsi barabwitondeye bashingira ku makuru ari yo, atari bya bindi umuntu apfa kubyuka agashyira hariya ibyo atekereza.”

Aba bashakashatsi babonye ko kugeza mu 2021 abaturage bagera kuri miliyoni 529 ari bo bari bafite iyo ndwara, aho yakwirakwiraga mu bantu ku kigero cya 6,1%.

Bagaragaza ko mu 2050 ibihugu bingana na 43,6% muri 204 byakorewemo ubushakashatsi bizaba bifite 10% rirenga mu bijyanye n’uko iyo ndwara ikwirakwira mu bantu.

Abo miliyari 1,3 biteganywa ko bazaba bafite ubwoko bwa diabète ya mbere n’iya kabiri.

Kuri ubu diabète yihariwe n’abo mu Majyaruguru ya Afurika bafite 8,7% no mu Burasirazuba bwo hagati bufite 9,9% aho biteganywa ko mu myaka 30 iri imbere ibyo bice bizaba bifite 16,8% by’ikwirakwira rya diabète.

Mu bice bya Amerika y’Amajyepfo na Caraïbes biteganyijwe ko iyo ndwara izaba iri ku rugero rwa 11,3%.

Qatar ni yo ifite umubare munini w’ikwirakwira rya diabète, aho ifite 76% mu baturage bari hagati y’imyaka 75-79 bari bafite iyo ndwara kugeza mu 2021.

Kugeza ubu diabète ni indwara ihangayikishije mu rwego rw’ubuzima ku Isi. Nko mu 2017 Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze miliyari 327$ zo kwita kuri abo barwayi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu 2019, ryatangaje ko diabète ari yo yahitanye abantu benshi ku isi aho abagera kuri miliyoni 1,5 bishwe na yo.

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Kurwanya indwara ya diabète, IDF ugaragaza ko mu Rwanda abagera kuri 4,5% ari bo bari barwaye diabète mu 2021, bakaba bagera ku bihumbi 297 mu gihugu.