Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraye bakiriye General Muhoozi Kainerugaba n’itsinda ayoboye, mu mugorobora wo kwizihiza isabukuru y’amavuko ya General Muhoozi kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2023.
Ku cyumweru tariki 23 Mata 2023, nibwo Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, yageze mu Rwanda aho aje kwizihiriza isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko nk’uko yigeze kubitangaza.
Tariki 19 Mutarama 2023,Abinyujije kuri Twitter, Gen Muhoozi, yavuze ko ibirori by’isabukuru ye bizabera mu Rwanda kandibikazitabirwa n’abarimo Perezida Paul Kagame.
Ati “Isabukuru yanjye y’imyaka 49, ku wa 24 Mata mu 2023 nzayimara i Kigali hamwe na data wacu, Paul Kagame, umuryango n’inshuti nke.”