Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco cyasubitse umuhango wo gutanga impamyabushobozi ku rubyiruko rurangije amasomo mu kigo ngororamuco cya Iwawa rurimo Abaraperi Neg G the General na Young Tone bitewe n’icyorezo cya Koronavirusi.
Ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki 20 Werurwe 2020, nibwo byari biteganyijwe ko hazaba umuhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo yari amaze umwaka ahabwa urubyiruko rugororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa.
Aya masomo arimo ajyanye n’ubuhinzi, ububaji, gusudira arimo ahabwa abahoze mu ngeso mbi cyane cyane abazahajwe no kunywa ibiyobyawenge.
Mu bari bategereje gusoza amasomo yabo Iwawa ku wa gatanu, barimo abaraperi babiri bazwi mu Rwanda ari bo Neg G the General na Young Tone.
Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Koronavirusi gikomeje gukwirakwira ku Isi, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco, Bosenibamwe Aimee, yatangaje ko iki gikorwa cyasubitswe.
Ati “Twabisubitse mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu gihe dutegereje ko hari andi mabwiriza mashya atangwa.”
Uretse gusubika uyu muhango ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Igororamuco bwafashe icyemezo ko abari kugororwa batemerewe gusurwa ndetse n’abakozi batemerewe gusohoka mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu rwego rwo kwirinda ko habaho ukwanduzanya.
Neg G The General uri mu bategereje gusubira mu buzima busanzwe, yageze Iwawa muri Gashyantare 2019, nyuma yo gufungwa inshuro zitandukanye ariko akakanga kuva ku biyobyabwenge.
Muri Nzeri ubwo twamusangaga Iwawa yatubwiye ko yamaze gusubiza ubwenge ku gihe, umunsi azaba yasubiye mu buzima busanzwe atazasubira mu buzima bw’iyobyabwenge yamazemo imyaka isaga 10.
Yavuze ko kandi afite gahunda yo guhita ashyira hanze alubumu y’indirimbo yandikiye ku kirwa cya Iwawa ivuga ku rugendo rwe rwo guhinduka, akaba yarayise “Way To Damascus”
Neg G na Young Tone nibo bahanzi bazwi bari basigaye Iwawa nyuma y’aho Fireman wamamaye mu itsinda rya Tough Gang asoje amasomo muri Nzeri 2019.