Burundi: Abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta batangiye guterwa ubwoba nabo muri CNDD-FDD

Umwuka w’amatora mu Burundi azaba muri 2025 amaze gushyuha ndetse abarwanashyaka bakomeye ba CNDD-FDD ishyaka rya Perezida Evariste Ndayishimiye, batangiye gutera bagenzi babo ubwoba ko bagomba guhangana cyane n’ishyaka CNL, rimwe muy’atavuga rumwe n’ubutegetsi akomeye mu Burundi.

Ikinyamakuru Iwacu cyanditse ko ijambo ryavuzwe n’umukuru w’ishyaka CNDD-FDD i Gihungwe muri komini Gihanga mu ntara ya Bubanza, ryatsa umuriro hagati y’abaturage bari mu mashyaka atandukanye.

Uyu mutegetsi mu butumwa bwumvukana mu majwi n’amashusho yumvikana aburira umurwanashyaka wa CNDD-FDD wazibeshya agatanga inzu ye igakodeshwa n’ishyaka CNL, ritavuga rumwe n’ubutegetsi ko azaba yirahuriyeho amakara yaka ku mutwe, kuko kuva 2005 iri shyaka ritigeze rigira ikicaro muri aka gace.

Iki kinyamakuru cyandika ko uru rugomo rwanatangiye mu minsi ishize ubwo batwikaga ibiro by’iri shyaka.

Abasesenguzi baravuga aya magambo agamije guhanganisha abaturage basanzwe babanye neza mbere y’amatora ari muri 2025.

Iri shyaka CNL abarwanashyaka baryo bakunze gutaka ko bahohoterwa mu Burundi.