Tariki 11 Mata 1994: Abatutsi bishwe bakuwe muri ETO Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’ingabo za MINUAR

Tariki nk’iyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabo z’Ababiligi zari muri MINUAR zataye impunzi z’Abatutsi bari bahungiye muri ETO Kicukiro, mu maboko y’Interahamwe, zibicira ku musozi wa Nyanza ya Kicukiro.


Mu kigo cy’ishuri ry’imyuga rya Kigali, (ETO) ryari ishuri ry’abapadiri b’abasalizayani.

Kuva mu 1963 Abatutsi babahungiragaho bakabafasha.

Hari hazitije umukwege warasiwemo Abatutsi benshi.

Byabaye kuva Abatutsi bageze muri icyo
kigo tariki ya 8 Mata 1994 kugeza tariki ya 11 Mata 1994 bajyanwa kwicirwa i Nyanza ya Kicukiro.


Mu 1994 muri ETO hari ingabo za MINUAR zari mu butumwa bw’amahoro, byatumye Abatutsi bahahungira ari benshi bizeye kurindwa n’ingabo zifite intwaro.

MINUAR imaze kubasiga mu menyo y’Interahamwe n’abasirikare biteguye guhita babica ku wa 11 Mata 1994.


Col Rusatira Leonidas yazanye abasirikare benshi batangira Abatutsi bashakaga
guhungira kuri CND, aho ingabo za FPR zari zikambitse (ku ngoro y’Inteko ishinga
Amategeko), no kuri Stade Amahoro i Remera, barabashorera bagenda babica kuva
kuri SONATUBES kugera i Nyanza ya Kicukiro barahabicira babatera amagerenade, ubundi Interahamwe zikajya mu mirambo gutema abatahwanye no kubiba.


Ingabo z’ababiligi zatereranye Abatutsi muri ETO, zari ziyobowe na Lieutenant Luc Lemaire, akaba yari akuriwe na Lieutenant-Colonel Dewez, bose bakaba bari bayobowe na Colonel Luc Marshall ari nawe wari wungirije Jenerali Dallaire ku buyobozi bw’ingabo za MINUAR.


Ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kiziguro, muri Komini Murambi.


Kuva kuwa 07 Mata 1994 kugeza kuwa 10 Mata 1994, Abatutsi batangiye guhunga hirya
no hino bahungira kuri Kiliziya i Kiziguro, bahageze babeshywa ko bagiye kuharindirwa ariko barabareka bariyegeranya baragwira maze ku itariki ya 11 Mata 1994 barabica guhera 10h00 za mu gitondo kugera 16h00 za nimugoroba.


Bishwe n’Interahamwe zoherejwe n’uwahoze ari Burugumesitiri Gatete Jean Baptiste.


Abo bicanyi bari bahagarikiwe n’abasirikare baturutse i Gabiro bazanywe n’umusirikare mukuru witwaga Major Nkundiye Leonard wahoze ari umukuru w’abasilikare barindaga Perezida Habyarimana.


Biciwe mu gikari cya Paruwasi hafi y’amatanki y’amazi, mu mizabibu yabo, kwa
muganga, mu nturusu hafi y’ishusho ya Bikiramariya, n’ ahandi inyuma y’urukuta.


Icyo gihe hari agashyamba.

Abicwaga batabwaga mu cyobo cya metero 60 z’ubujyakuzimu kiri munsi y’amashuri abanza.

Abantu babajugunyaga mu mwobo
bamwe bakiri bazima.


Abatutsi bahungiye kuri ADEPR Shagasha, Cyangugu, bose barishwe.


ADEPR Shagasha rwari urusengero rw’abarokore kandi rwasengeragamo
abakirisitu benshi, harimo n’Abatutsi benshi akaba ari nayo mpamvu Abatutsi
bahahungiye.

Abatutsi bahahungiye ni abana n’abagore kuko abagabo iyo bahagera bari kwicwa.

Muri uru rusengero hahungiyemo abagore n’abana bagera kuri 60, bakaba baratangiye kuhahungira guhera tariki ya 11 Mata 1994.

Abatutsi batangiye kwicwa no gutwikirwa amazu.

Muri uru rusengero n’ubwo hahungiyemo abagore n’abana, ariko Interahamwe zazaga kurobanuramo abana b’abahungu bakabica.


Kugira ngo baticwa bambikwaga amakanzu, Interahamwe zaza zikagira ngo ni
abakobwa.

Ikindi kandi abagabo bakurwaga muri Segiteri ya Shagasha, Munyove, Rwahi bose bazanwaga kwicirwa kuri iyi ADEPR ya
Shagasha, hakaba hariciwe Abatutsi benshi bakurwaga muri iyi Mirenge yavuzwe
haruguru.


Abatutsi biciwe i Save muri Komine Gisuma, Cyangugu


Mu cyahoze ari Komini Gisuma, Segiteri ya Ruharambuga, Selire ya Gihinga muri
Perefegitura ya Cyangugu, uyu munsi akaba ari mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Ruharambuga mu Kagari ka Save, muri Jenoside tariki 11 Mata 1994, hahurijwe Abatutsi basaga 50, bahurizwa mu nzu y’uwitwaga Mukandagara Odette
babiciramo bose barabarangiza.

Aha naho hakaba harabaye umukwabu wo
kubagota mu Kagari kabo,bakabahuriza muri iyo nzu bakabona kubica.

Nanone mu cyahoze ari Segiteri Nyamuhunga, Serire Kimpundu naho hiciwe Abatutsi basaga 1,000 bakaba bari bakusanyijwe n’Interahamwe zaho zatangiye

gukubita abantu no kubatoteza bikabije, Abatutsi baho bahitamo guhungira kuri
Segiteri ya Nyamuhunga ariko akaba ari nabwo buryo Interahamwe zari zateguye
kugira ngo zibashe kubica zibarangize.

Barahahungiye kuva kuwa 09 Mata 1994
nimugoroba bamaze kuba benshi, tariki 11 Mata 1994 kumanywa nibwo babagose
barabica.


Bishwe n’Interahamwe zari zaturutse mu ma Serire yegereye Segiteri ndetse
n’abapolisi ba Komini.

Interahamwe zari ziyobowe na Konseye wa Segiteri ndetse na Rujigo François n’abapolisi ba Komini bari baje bababeshya ko baje kubarinda, naho ari ukubagota ngo batazahungira ahandi bigamije kubicira hamwe ari benshi.


Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Hanika, Cyangugu
Kuri Paruwasi ya Hanika mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Macuba,
mu mbuga yo kuri Paruwasi haguye Abatutsi basaga 15,000 bari bahahungiye.
Biciwe mu nzu z’abapadiri, mu Kigo nderabuzima, no muri Centre Nutritionel.


Aya mazu yose akaba ari aya Paruwasi ya Hanika.


Abatutsi bo muri iyi Komine yitwaga Gatare batangiye guhungira kuri Paruwasi ya
Hanika kuva kuwa 08 – 09 Mata 1994 kuko babonaga Abahutu baho batangiye
kwiremamo udutsiko, bavuga ko Abatutsi babiciye umubyeyi wabo, ariwe Perezida
Habyarimana.

Kuwa 09 Mata 1994 nibwo hishwe umusore wishwe atewe inkota n’umuturanyi we ashyingurwa kuwa 10 Mata mu Muramba -Gitwa.

Abatutsi bagiyekumushyingura, abahutu barimo babakina ku mubyimba ngo muzashyingura muruhe.


Kuwa 11 Mata 1994 nibwo Burugumestre w’icyahoze ari Komine Gatare witwaga
Rugwizangoga Fabien yahageze nka 12h00’ avuye mu nama ya Prefet wa
Cyangugu, Emmanuel Bagambiki.

Nyuma y’aho nka 15h00’ hahise haza igitero
gikomeye kiza kubica Burugumestre ahavuye.


Iki gitero kandi cyarimo umugore witwaga Marigarita wari Konseye kuva mbere
1990 urugamba rwo kubohoza Igihugu rutangizwa.

Uyu mugore akaba yaragize uruhare rutaziguye mu gufungisha Abatutsi benshi babita ibyitso by’Inkotanyi.

Abatutsi barimburiwe i Midiho, EAR Nyagatovu, Kayonza, Kibungo


Mu Murenge wa Mukarange aho bita Midiho, mu Kagari ka Nyagatovu ku wa
11 Mata 1994 hiciwe Abatutsi basaga 200 bari bahungiye muri EAR Nyagatovu, bicwa bose bigizwemo uruhare n’umucuruzi wari ukomeye muri Centre ya Kayonza witwa Kanyengoga Thomas.