Global Peace Index yashyize u Rwanda ku isonga mu bihugu bitekanye muri Afrika yo hagati

U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’ibihugu bitekanye muri Afurika yo hagati n’Iburasirazuba, ku rutonde ngarukamwaka ruzwi nka Global Peace Index (GPI).

Kuri uru rutonde rwakozwe n’ikigo Institute for Economics and Peace (IEP), harebwe ku ngingo zitandukanye zigera kuri 23 zirimo urugero rw’ibyaha bikorwa mu gihugu, imyitwarire n’ubushobozi bw’inzego zishinzwe umutekano, ibijyanye n’uburyo abaturage bafungwa, ubwicanyi mu miryango, intwaro mu baturage n’uburyo biborohera cyangwa bibagora kuzibona n’ibindi.

U Rwanda ruri ku mwanya wa 88 ku rutonde rusange mu bihugu 163 byagenzuwe, rukaza ku mwanya wa 13 muri Afurika yose.

Ingingo u Rwanda rwabonyemo amanota meza ni izijyanye n’umutekano imbere mu gihugu, guhashya amakimbirane mu baturage, kurwanya intwaro mu baturage, imyitwarire y’inzego z’umutekano, kurwanya iterabwoba n’ibindi.

Aho rwabonye amanota mabi ni ku bijyanye n’abantu bafungwa, imibanire n’ibihugu by’abaturanyi n’ubwisanzure mu bya politiki.

Mu Karere u Rwanda nirwo ruza imbere ku rutonde, rugakurikirwa na Tanzania iri ku mwanya wa 91, Kenya iri ku mwanya wa 117, Uganda iri ku mwanya wa 12, u Burundi ni ubwa 128, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni iya 159 mu gihe Sudani y’Epfo ari iya 160.

Ku rutonde mpuzamahanga, ibihugu biza imbere ni Iceland, Denmark, Ireland, Nouvelle Zélande na Autriche. Ibya nyuma ni Afghanistan, Yemen, Syria na Sudani y’Epfo.

Ibihugu bisanzwe bikomeye mu bukungu n’igisirikare nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri ku mwanya wa 131, u Bufaransa buri ku mwanya wa 67, u Bwongereza buri ku mwanya wa 37, u Bushinwa buri ku mwanya wa 80.

Muri Afurika Ibirwa bya Maurice nibyo biza imbere aho biri ku mwanya wa 23, Botswana iri ku mwanya wa 42, Sierra Leone ku mwanuya wa 47, Ghana iri ku mwanya wa 51 na Sénégal kuri 52, Madagascar ku mwanya wa 55, Namibia ku mwanya 56, Gambia ni iya 59, Zambia iri ku mwanya wa 63, Malawi ni iya 74, Angola ni iya 84 naho Guinea Bissau ni iya 87.