Urubanza rwa Major (Rtd) Habib Mudathiru rwatangiye kuburanishwa mu mizi

Urukiko rukuru rwa Girisirikare kuri uyu wa mbere rwaburanishije Major (Rtd) Habib Mudathiru wahoze mu mutwe witwaje intwaro wa P5, hamwe na bagenzi be, ku byaha bashinjwa bigamije guhungabanya umutekano w’igihugu. Ni urubanza rwiyongereyemo n’abasirikare bane ba RDF.

Murukiko Rukuru rwa Gisirikare ruri i Kanombe abaregwa bari bambaye impuzankano y’icyatsi iranga imfungwa ziburanishwa n’inko za Gisirikare ndetse  bambitswe amapingu mu maboko . Maj (Rtd) Mudathiru we yaje yicumba imbago ndetse n’akaguru ke kariho sima bigaragara ko akirembye.

Hari abasirikare bane ba RDF biyongereye muri uru rubanza bo bari bambaye impuzankano yigisirkkare cy’u Rwanda bambitswe amapingu. Abaregwa bose bari bacaye  bahanye  intera  kandi bambaye udupfukamunwa mu kwirinda COVID19.

Ni urubanza  rwatangiye mu mizi, kandi  muri rusange ruregwamo abantu 32.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE