Kigali: Baheka abarwayi mu ngobyi kubera nta muhanda

Bamwe mu baturage batuye mu murenge
wa Kigali akagari ka Rwesero barasaba ko bakorerwa umuhanda na bo bakagera mu
iterambere.

Usibye
kuba nta bikorwa by’iterambere biri muri aka gace, bavuga ko bagiheka
n’abarwayi mu ngobyi kugira ngo babageze kwa muganga ku bwo gukena umuhanda.

Ubuyobozi
bw’akarere ka Nyarugenge buvuga ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, aba baturage
bazakorerwa umuhanda nyabagendwa.

Abatuye
mu kagari Rwesero mu murenge wa Kigali baravuga ko kutagira umuhanda
byabashyize mu bwigunge kuko batabona uko bahahirana n’abandi, bakaba nta n’ibikorwa
by’iterambere bibageraho kuko abakabizanye batabona umuhanda banyuramo.

Nshimiyimana
Moise avuga ko kutagira umuhanda byabasubije inyuma yagizeati “Inaha nta muhanda
tugira, ikitwa umuhanda ni ibinogo nta modoka ihaca mu buryo nyabagendwa,
kereka amamoto na yo ni ukujyenda anyerera”.

Undi
yunzemo ati “Umuhanda wo ni mubi rwose,
umuntu udafite imbaraga we ntiyabasha no kuwucamo”.

Aba
baturage barasaba ko bakwegerezwa umuhanda, urugendo rukoroha bagashobora
kugendererwa no kugenda mu buryo bworoshye, ibyo babona ko byanabafasha mu
gukora ibyababyarira inyungu banahinga 
bakabona ababagurira umusaruro 
wabo, bataguriwe  n’ababasanga mu ngo
babahera ku giciro bishakiye.

Nshimiyimana
Moise ati “ Abarwayi tubaheka mu ngobyi
kugira ngo tubageze kwa muganga, kuko nta modoka yabona ahica imujyana kwa
muganga”.

Undi
muturage uhatuye yunzemo ati “Baduhaye
umuhanda byadufasha kwiteza imbere, kuko nta n’ibikorwa bihari kuko nta muhanda;
nk’inganda, amashuri n’ibindi”.

Umuyobozi
w’akarere ka Nyarugenge wungirije ushinzwe ubukungu, Nsabimana Vedaste mu
magambo macye yavuze ko  aba baturage
bagiye guhabwa umuhanda mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Ati
“Umuhanda uri muri gahunda y’ingengo
y’imari y’uyu mwaka, uzamanuka hejuru kuri Mont Kigali ukabageraho”.

Umurenge
wa Kigali ni umwe mu yigize akarere ka Nyarugenge. Igice cyawo kinini kigizwe
n’icyaro ndetse ubuzima bw’abahatuye, n’ubwo bwose ari mu mujyi wa Kigali
bushingiye ku buhinzi.

Yvette
Umutesi