Perezida Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare mu ngabo z’u Rwanda, barimo Col François Regis Gatarayiha yagizwe umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubutasi mu gisirikare n’Umuyobozi w’ishami ry’Ikoranabuhanga.
Izi mpinduka zatangajwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 17 Ukuboza 2021, binyuze mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ingabo z’u Rwanda, RDF.
Col Gatarayiha wagizwe umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubutasi mu gisirikare n’Umuyobozi w’ishami ry’Ikoranabuhanga, yigeze kuba Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.
Ni umwanya yamazeho imyaka itatu kuko yawugiyeho mu Ukwakira 2018 awuvaho muri Nzeri 2021.
Yari aherutse no kuzamurwa mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel, nabyo byabaye mu mpinduka zakozwe n’Umukuru w’Igihugu muri Nzeri uyu mwaka.
Itangazo rya RDF rigaragaza akdni ko abasirikare 460 bazamuwe mu ntera bavanwa ku ipeti rya Major bahabwa irya Lieutenant Colonel – 472 bari bafite ipeti rya Captain bahawe irya Major.
Minisitiri w’Ingabo nawe yazamuye mu ntera abasirikare bato barimo bane bari bafite ipeti rya Warrant Officer II bane bahawe irya Warrant Officer I.
Ba Sergeant Major 14 bagizwe Warrant Officer II mu gihe ba Staff Sergeant icumi bo bahawe ipeti rya Sergeant Major. Ku rundi ruhande ba Sergeant 225 bo bahawe ipeti rya Staff Sergeant.
Ba Corporal 2.836 bahawe ipeti rya Sergeant mu gihe ba Private 12.690 bahawe ipeti rya Corporal.