Ngoma- Rukumberi: Haravugwa ubugizi bwa nabi bushingiye ku moko

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Rukumberi, barasba leta gukemura ikibazo cy’amacakubiri n’ubugizi bwa nabi bishingiye ku moko bugaragara muri aka gace.

Aba baturage bo mu kagali ka Rwintashya na Ntove ho  murenge wa Rukumberi, baravuga nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hakigaragara kwangiza imitungo  y’abayirokotse.

Ukurikije ibikorwa by’amacakubiri bikihagaragara, bavuga ko kwirebera mu moko bikibase aba baturage.

Umwe ati “Niba numva ndi umututsi nzabirisha hose. Ninjya kuvuga mvuge ngo ndi umutsi, umuhutu nawe najya kuvuga avuge ngo ndi umuhutu.Ubonye iyaba Perezida Kagame avamo nk’abantu ijana, aba yaraje agatura muri twese, akajya yumva ibyacu. Ibyacu byari gucyemuka.”

Mugenzi we ati “Ni ingengabitekerzo itabava mu mitima.”

 Undi ati “Njye ndabivugisha ukuri! Buri gihe iyo bashatse gukora amakosa bitwaza ubwoko.”

Nubwo bimeze gutya, bamwe muri aba baturage bashima leta y’u Rwanda yazanye gahunda ya ndi umunyarwanda, icyakora ngo  mucyaro cyabo amoko yanze gucika.

Aba baturage kandi hari aho batunga agatoki inzego zibanze kuba ba ntibindeba.

Umwe ati “N’ubundi umubyeyi wacu yarazihuje pee!arareba aravuga ati umuhutu reka muhindure, umututsi reka muhindure. Noneho ribe izina rimwe babe ndi Umunyarwanda, kandi koko biriya bintu byari byiza ariko hano mu cyaro cyacu byanze gucika pee!”

Undi ati “Ubuyobozi cyane cvyane bw’ibanze nibwo buba bukwiye kubirwanya Bakurikije uko babikurikiranye, byabananira bakabigeza kubabakuriye ariko bigacika vuba.”

Kuruhande rw’urubyiruko ruvuga ko iyi myitwarire y’ababyeyi bagitsimbaraye ku moko yazanwe n’abakoroni, yanagejeje u Rwanda kuri jenoside yakorewe Abatutsi, iri kubaremamo umutima mubi.

Umwe ati “Nka twe nk’urubyiruko tutazi nk’ayo moko, iyo babivuze nk’uku baba barikuturemamo umutima mubi tudafite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Anathalie Niyonagira, yavuze ko bagiye kubikurikirana vuba, cyane ko ubuyobozi butari buzi iki kibazo.

 Ati “Ntabwo ibyo bibazo twari tubizi, tuzi ko mu mirenge yose haba abakangurambaga b’ubumwe n’ubwiyunge kandi bakora neza, tukaba tuzi ko n’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigenda kizamuka, kimeze neza. Ubwo aho hantu haba ari aho kwitondera kugira ngo tubasure tubasobanurire. Turabikora vuba.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubumwe bw’abanyarwanda, itorero n’uburere mbonera gihugu, Madame Kayirangwa Anitha, yabwiye itangazamakuru rya flash ko bagiye gukorana n’inzego z’Umurenge, kugira ngo barebe ko hari ibirenzeho wakorerwa, dore ko  ngo ubundi hasanzweho gahunda y’ibiganiro by’ubumwe n’ubwiyunge.

 Ati “Ikintu nk’icyo kiri kuri urwo rwego, tuba tugomba gukora ibindi birenzeho Atari ukuvuga ngo turabareba ku buryo bwa rusange.Ubwo icyo kimenyekanye turaza gukorana n’inzego z’ubuyobozi zihari kugira ngo turebe niba hari ikirenzeho twabakorera.”

Umurenge wa Rukumberi ni umwe mu mirenge ifite amateka yihariye kuva mu 1959, kuko ari hamwe mu hiciwe abatutsi bo  mu cyahoze ari Gikongoro.

Imibare itangazwa n’inzego zishinzwe ubumwe n’ubwiyunge ndetse no kurwanya jenoside, yerekana ko ubumwe n’ubwiyunge bigeze hejuru ya 95%.

Mu myaka yashize ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ku bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, byari bikunze kugaragara mu bihe byo kwibuka.

Icyakora uko imyaka ihita bigenda bigabanuka.

Ali Gilbert Dunia