Nyamasheke: Abatuye mu mudugudu babangamiwe no guhurira ku ivomo rimwe

Bamwe mu batuye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Bushekeri bavuga ko babangamiwe no guhurira ku ivomo rimwe mu gihe hari andi marobine ahari ariko aheruka gukora ubwo batahaga uyu mudugudu.

Ni bamwe mu batuye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Bushekeri uri mu Kagari ka Buvungira, bavuga ko babangamiwe no guhurira ku ivomo rimwe. Ibintu bagaragaza ko bibagiraho ingaruka mbi buzima bwabo bwa buri munsi.

Jean Marie Ndayazi yagize ati “Tuhahurira turi benshi cyane kuko ivomo ari rimwe bituma tuhatinda cyane kuburyo umuntu ashobora kuhamara isaha agitegereje, urumva ko bibangamira indi mirimo.”

Mugenzi we nawe ati “Nka njye ndi umukecuru gutonda uriya murongo birabangamye, hari igihe utaga utaragerwaho bigatuma utabona amazi ukoresha, kandi hano tuhagera hari robine. Ntabwo tuzi impamvu babikoze.”

Ni mu gihe ubwo igice cy’uyu mudugudu gituwemo n’abasenyewe n’ibiza mu kagari kaNgoma, ubwo bahabwaga aya mazu mu mezi atatu ashize amazi yarazaga ariko abashyitse bakihava ayo mazi yahise afungwa.

Umwe yagize ati “Abashyitse baza kuduha aya mazu kumugaragaro izi robine zarakoraga ariko nyuma y’iminsi itatu, umudaso yaraje arayakupa atubwira kumeneyera ariya ari mu nzu zisanzwe.”

Mugenzi we yunzemo ati “Yari ahari rwose robine zirenga eshatu zirimo amazi ariko ntitwamenye impamvu bazifunze, nibaduhe robine nyinshi kuko urabona abantu batuye hano ukuntu ari abenshi, guhurira kuri robine imwe ni bibi.”

Ubuyobozi bwo muri uwo Murenge buvuga ko buri gukorana n’abashinzwe iby’ubutaka ku karere mu rwego rwo gukora igishushanyo cy’imiturire kuburyo mu gihe kitarambiranye bazabona amavomo menshi.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri, Yvan Munezero, aha aba baturage icyizere ko mu gihe cya vuba baraba babonye amazi nubwo adatangaza igihe nyacyo ariko ko bazajya biyishyurira.

Ati “Dutegereje igishushanyo kuri one stop center kugirango babone amazi ku mavomo menshi, ubu twabahaye bonus ariko hazashyirwaho abayacunga, ubundi bajye bayishyura. Ni vuba cyane.”

Uyu mudugudu utuwe n’imiryango iri mu bice bibiri, aho bamwe ari abatishoboye bawutujwemo muri 2018 naho abandi bakaba barayitujwemo muri uyu mwaka nyuma yuko inzu zabo zisenywe n’inkangu yabaye umwaka ushize mu kagari kaNgoma

Sitio NDOLI