Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abacuruza amadarubindi babangamiwe n’abandi babikora batabifitiye uburenganzira - FLASH RADIO&TV

Abacuruza amadarubindi babangamiwe n’abandi babikora batabifitiye uburenganzira

Bamwe mubaba mu bushabitsi bwo gucuruza amadarubindi y’amaso mu mujyiwa Kigali, baravuga ko hari abari muri aka kazi batagira ibyangombwa, bitangwa n’ikigo gishinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti Rwanda FDA.

Aba bacuruzi bavuga ko aho bakorera bagenzurwa n’iki kigo, ariko kuba aba bagenzi babo batagira amategeko bakurikiza byangiza aka kazi, kuko umurwayi wandikiwe amadarubindi na muganga, hari ubwo ahura n’aba bakamuha atujuje ubuziranenge, bigasiga isura mbi abasanzwe muri uyu mwuga.

Ikigo gishinzwe gukurikirana ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti Rwanda FDA, cyabwiye Radio Flash na TV, ko ari ubwa mbere bakiriye ikibazo nk’iki, ariko bagiye kugikurikirana aka kajagari kakavamo

Twavuganye na Lazare Ntirenganya ushinzwe ubuziranenge bw’ibyageze ku isoko muri iki kigo.

Ati “Icyo kibazo ni ubwa mbere tucyakiriye ariko nka FDA nk’ikigo gishinzwe kugenzura ibijyanye n’ubuziranenge, icya mbere habaho inzira zinyurwamo kugira ngo umuntu abone icyangombwa cyo gukora ibijyanye n’iyo mirimo yo gutanga amadarubindi, n’iyo byinjira mu gihugu nabwo aba agomba kubona icyangombwa.”

Yakomeje agira ati “Ubwo rero niba hari abantu babikora icya mbere batabifitiye icyangombwa, icya kabiri  bakaba batanga ibintu bitujuje ubuziranenge Rwanda FDA niyo mpamvu ihari, turabikurikirana kugira ngo abo bantu be gukomeza gutanga amadarubindi atujuje ubuziranenge.”