Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga Shaddyboo yatangaje ko yagejeje ikibazo cye ku Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asaba ko hakorwa iperereza ku byo yavuze ko ari ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryamubayeho.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko yagize ikibazo gikomeye mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026, aho yavuze ko umuntu yari asanzwe azi kuva kera yamusuye iwe, we akagira ngo ni ugushaka kuganira cyangwa kongera kubana neza, ariko bikarangira havutse ikibazo yavuze ko cyamuhungabanyije.
Shaddyboo yavuze ko nyuma y’ibyamubayeho yumvise akeneye gusaba ubufasha bw’inzego zibishinzwe no gusaba ko ukuri kumenyekana. Yagaragaje ko kuri ubu yumva adatekanye ndetse ko ikibazo cyamugizeho ingaruka zikomeye.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Shaddyboo yavuze ko uwo ashinja ari Iradukunda Aimable (Yugi Umukaraza), asobanura ko bahoze ari inshuti zisanzwe. Yavuze ko uwo mugoroba yamusuye yitwaje amacupa y’inzoga, bakicarana bagasabana.
Shaddyboo yavuze ko nyuma yo kunywa inzoga yisanze atakibasha gusobanukirwa neza ibyabaye, akaza kubyuka yumva hari ibintu byabaye atari ku bwumvikane bwe, dore ko ngo yabyutse akisanga yambaye uko yavutse n’umusore amuryamye i ruhande. Asobanura ko yumva yarakorewe icyaha cyo gusambanywa ku gahato kandi ko ibyo byamubabaje cyane.
Yongeyeho ko yahise amenyesha uwo musore uko abyumva, ndetse akavuga ko afite icyizere ko inzego zibishinzwe zizakurikirana ikibazo kugira ngo hakorwe iperereza hakamenyekana ukuri.
Ku rundi ruhande, kugeza igihe aya makuru yatangarijwe, nta gisubizo cya Iradukunda Aimable (Yugi Umukaraza) cyari cyatangajwe ku mugaragaro kuri ibi birego.
Shaddyboo kandi yahakanye amakuru yavugaga ko yaba yarigeze kugirana umubano wihariye n’uyu musore, ashimangira ko bari inshuti gusa.
Iki kibazo kiracyari mu rwego rw’ibirego byatanzwe, bityo iperereza ry’inzego zibishinzwe ni ryo rizagena ukuri ku byabaye.

