Nyuma yo kwegukana igihembo nk’umuhanzi wakoze indirimbo y’umwaka ‘Igare’, Mico The Best yavuze ku ndirimbo ye ‘Umunamba’ imaze iminsi itavugwaho rumwe ishinjwa ubutumwa bwuzuyemo ibiteye isoni.
Iyi ndirimbo igisohoka nkuko na Mico abyivugira hari abayisobanuye ukundi bayishyira mu ruhererekane rw’izimaze iminsi zivugwaho amagambo y’ibishegu.
Mico The Best yavuze ko yakoze indirimbo ‘Umunamba’ bitewe n’ahantu yagiye kogesha imodoka akahasanga umukobwa uzi aka kazi mu gihe ari umurimo umenyerewe ku bagabo.
Yagize ati “Njye umunsi umwe nagiye mu kinamba, mpasanga umukobwa uzi koza imodoka mpita ngira igitekerezo nkuko naba nshaka kuvuga umukobwa w’umwubatsi cyangwa ibindi.”
Uyu muhanzi yikomye abantu bamusemurira ibihangano avuga ko bidakwiye gusobanura indirimbo iri mu Kinyarwanda.
Yagize ati ”Umunamba ni ijambo ry’Ikinyarwanda rivuga umuntu woza ibinyabiziga, impamvu ntakoze ibiganiro byinshi ni uko hari abantu bafata ibihangano byanjye nk’ibiri mu Cyongereza bagashaka kubinsemurira.”
Mico The Best wakoze indirimbo ‘Igare’ imaze kwegukana ibihembo bibiri muri uyu mwaka wa 2020, bikaba ari nabyo gusa afite mu muziki.
Yashimiye Imana ko muri uyu mwaka impano ye yasakaye buri wese akabasha kuyibona.