Amafaranga y’ishuri n’ibikoresho byahenze byatumye hari abatiga ku munsi wa mbere w’ishuri

Bamwe mu babyeyi baravuga ko amafaranga y’ishuri n’ibikoresho byahenze biri mu byatumye hari abana batitabira ishuri ku munsi wa mbere.

 

Kuri uyu wa 25 Nzeri 2023, nibwo mu Rwanda hatangiye amasomo y’igihembwe cya mbere ku biga mu mashuri   y’incuke, abanza  n’ayisumbuye.

Mu bigo  byo mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali, ni hamwe twageze mu itangira ry’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2023-2024, ku banyeshuri bo mu yisumbuye, abanza n’ayincuke.

Icyakora ntibyoroheye bamwe mu babyeyi nk’uko bifuzaga ko abana babo batangirira kimwe n’abandi, amafaranga y’ishuri n’ibikoresho byahenze ni bimwe mu byatumye bamwe batitabira ishuri ku munsi wa mbere.

Umukecuru utuye mu murenge wa Kinyinya, avuga ko kujyana abanyeshuri gutangira amasomo bimugoye kuko ari umukene.

Aragira ati “Nkubu mbajyanye nta makaye mbaguriye nta n’impuzankano z’ishuri, sinzi n’ukuri niba ibi bibazo mfite bizoroha  ”.

Undi ati “Mfite abanyeshuri batanu, byarangoye cyane, umwe ntarajya ku ishuri sinzi niba nzabona uko murihira akagarukayo, maze imyaka 3 ntamwishyurira.”

Undi witwa Vuguziga twaganiriye ari kumwe n’umwana w’umukobwa wambaye imyenda y’ishuri, avuga ko ibiciro by’ibikoresho by’ishuri byazamutse.

Aragira ati “Mfite abanyeshuri batanu nazanye ku ishuri, ndi gusabwa ibihumbi byinshi byo kubishyurira.”

Ikigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Kagugu, ni hamwe   twageze dusanga amasomo yatangiye, ariko siko abanyeshurio bose bitabiriye.

Umwe muri aba banyeshuri yatakaje ikizere cy’uko ari bwige, undi akavuga ko yatangiriye amasomo ku gihe.

Umwe aragira ati “Twazindukiye hano, umuyobozi w’ishuri atubwira ko twataha ngo kuko tutujuje ibisabwa kandi twarishyuye, ikosa ryabayeho ntibadusohoye  k’urutonde rw’abishyuye, ntabwo turi bwige pe!”.

Undi muhungu aragira ati “Nubwo mubona benshi ko baje kwiga, ntihabura imbogamizzi ziba ku bandi ngo babure gusiba, abadahari birashoboka ko ari kwa kundi bavuga ko ku munsi  wa mbere baba bavuga ko  tutiga.”

Bizimana Selevilien, umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu, avuga ko kutabona ibisabwa  by’ishuri, bidakwiriye kubuza umunyeshuri kuza kwiga, ababyeyi  bakavugana n’ikigo uko byakemuka.

ati “Umubyeyi akwiriye kumva ko amasomo atangira ku munsi wa mbere, nubwo yaba adafite ubushobozi yaza ku ishuri akavugana n’ubuyobozi cyangwa umucungamutungo w’ikigo akavuga igihe azazanira ibyo abura.”

Kuba Leta yarambuye inshingano ibigo by’amashuri mu gutanga amasoko y’ibiryo byo kugaburira abanyeshuri, ikabiha uturere n’umujyi wa Kigali nk’imwe mu mpinduka zigaragaye mu itangira ry’amashuri.

Bwana Liziki Lambert Eugene ushinzwe uburezi mu murenge wa Kinyinya, asanga bizafasha ibigo kurushaho kwita k’uburezi bw’abanyeshuri.

Aragira ati “Kuva byareguriwe akarere, ruriya rwego rutuma ibintu byose bikenewe bizajya bibonekera  igihe, kuko ba rwiyemezamirimo akenshi bagoraga ibigo by’amasuri  ugasanga kubiha ibiryo ku gihe       biri kwanga, ariko biriya bizajya bituma inzego zisumbuye zizajya zibikurikirana ibiryo bigaburirwa abanyeshuri bibonekere igihe.”

Amasomo y’igihembwe cya mbere atangiye, mu gihe leta yamenyesheje ibigo by’amashuri ko uruhare rw’ababyeyi mu kugaburira abana ku bigo by’amashuri nta mpinduka zabayemo kuko ari nk’umwaka ushize, icyakora leta iherutse gutangaza ko iri gusuzuma uburyo bwo gufasha ibi bigo,ku biciro bya serivisi z’amazi n’amashanyarazi.

 

Kwigira Issa