CLADHO irasaba leta gukurikirana abana bahoze batuye mu manegeka bataye ishuri

Ihuriro ry’imiryango itari iya leta irengera uburenganzira bwa muntu CLADHO, irasaba leta ko yashyiraho uburyo bwihariye bwo gukurikirana abana bagize inzitizi zo gukomeza amashuri kubera ko imiryango yabo yimukiye kure y’aho bigaga, kubera gahunda ya leta yo kwimura abari batuye ahafatwa nk’ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ku mwanywa y’ihangu umwe mu batuye mu nkengero z’ahahoze inzu zasenywe kubera ko zari ahashyira ubuzima bwabo mu kaga mu mujyi wa Kigali ari kudutungira urutoki umwana muto tudashaka kugaragaza imyorondoro ye ariko uri mu kigero cy’imyaka 9, ari kwikorera amatafari ayavana ahasenywe kandi ni mu gihe cyo kwiga.

Uyu mwana w’umuhungu arabona ibyuma bifata amashusho akagerageza ku byihisha, umubyeyi waduhaye amakuru azi neza imyirondoro y’uwo mwana kandi ababyeyi be bimukiye kure y’ikigo yigagaho.

Ati “Ariga ariko sinzi impamvu atagiyeyo. Buriya ni ikibazo cy’inzara, barabasenyeye(iwabo) bari batuye Rwagikwanzi mo hano,barakodeshaga. Hariho umwana nzi ko yitwa Didier ntabwo yiga, birirwa hano basyaga amakara kubera ko batabonye aho bajya, bagenda bacumbika aho bagenzi babo.”

Mukeshimana Esperance, nawe yari atuye ahasenywe kubera ko hashyiraga ubuzima bwe mu kaga, ariko arakomeza acumbika hafi y’aho afite abana batatu(3) babiri muri bo bakuru  yabohereje Nyagatare, undi umwe abana na Se, abo babiri bajyanwe mu ntara azi neza ko batiga.

Ati “Uko byagenze njye nabuze uko mbigenza abana ndabatandukanya muri bya bihumbi 30 bampaye mpita mfata itike ntegera babiri bajya iwacu mu Mutara ahitwa  Karangazi,undi muha Papa we kuko tutabanaga ari hariya ku Muhima. Ntabwo biga.”

Uyu mwana w’umuhungu tutashatse kugaragariza imyirondoro nawe twamusanze mu mirimo yo kwikorera amatafari, ayavana ahasenywe amazu y’abari batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga, nawe avuga ko yahoze yiga ariko kubera ko abayeyi be bimuriwe kure y’aho yigaga ntakiga.

Ati “Mba ndigutunda amatafari nabona nicyo kiyede nkagikora, kugira ngo nkunde mbeho. Nari nsigaye niga imyuga hano ku Gasave ariko kubera ubushobozi bucye nahise mbivamo baravuga bati (ababyeyi) kuba tugiye kuba mu nzu za menshi kuko bahise banazuriza ntabwo wakwiga kuko mama yishuriraga abana batanu mbura uko mbigenza.”

Hari abemeza ko hari ababyeyi bagize imbogamizi zo gusubiza abana babo mu ishuri, nyuma yo gusabwa kwimurwa ahafatwa nk’ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ihuriro ry’imiryango itari iya leta irengera uburenganzira bwa muntu CLADHO, naryo ryemera ko hari ingaruka zituruka  ku kwimura abantu bari batuye ahafatwa nk’ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, zirimo n’abanyasheshuri batakiga.

Bwana Emmanuel Safari, umunyamabanga nshingwabikorwa  w’ihuriro CLADHO, hari icyo abona cyakorwa mu rwego rwo kwirinda ingaruka zo guta ishuri z’igihe kirekire.

Ati “Bicare batekereze kuri buriya burenganzira bw’umwana bwo kwiga, barabigenza gute? Tuzi ko ministeri y’uburezi ni imwe muri za minisiteri zigenerwa ingengo y’imari, bafate ingengo y’imari bashyireho porogaramu yihuse kuri bariya bana, ndibaza ko baba babazi, barebe uburyo bakwiga.”

Yakomeje agira ati “Niba baratakaje ibyumweru bibiri cyangwa se kugeza n’ubu batariga, bigishwe, bakwigishwa ku ikoranabuhanga babashakire ibikoresho bigishwe kandi bagendere kuri gahunda y’abandi kugira ngo batazatakaza umwaka wabo. Bitagenze gutyo ejo bundi twaba dufite abana batakaje umwaka wo kwiga, tuzaba dufite aban batakaje uburere mu miryango yabo, tuzaba dufite abana batagendana n’abandi. ”

Twashatse kumenya icyo inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda ziteganya kuri iki kibazo ariko ntitwashoboye kuzibona.

Gusa Tariki 23 Gicurasi 2023, umujyi wa Kigali wari wandikiye uturere twose tuwugize, gukurikirana ko ibigo by’amashuri byakira abanyeshuri by’umwihariko abimukiye kure y’ibigo bigagaho.

Tito DUSABIREMA