Uganda: Abashinzwe umutekano mu duce duhana imbibi na RDC basabwe kuryamira amajanja

Umwe muri ba maneko bakuru muri Uganda, yasabye abashinzwe umutekano mu turere duhana imbibi na Kongo Kinshasa kuryamira amajanja kuko hari gututumba intambara ikomeye cyane muri aka karere, kandi ishobora gusiga ubutegetsi bw’ibihugu bibiri atavuze butembagaye.

Lt.Col Emmanuel Katabazi, umuyobozi wungirije w’urwego rw’iperereza ry’imbere mu gihugu, yavuze ko ukwezi kwa Kamena ari ukwezi kubi muri aka karere, kuko ubutegetsi bwa Kongo Kinshasa bwavuze ko aribwo ingabo za EAC zizazinga utwangushye zikagenda, kuko igihe bahamaze ntacyo zahamaze.

Uyu musirikare ukuriye iperereza rya Uganda, avuga ko kuba ingabo za SADC zigiye kwinjira kurwana muri iki gihugu, bishoboka cyane ko intambara ari simusiga kandi ishobora kugera mu bihugu birenze Kongo aho bazarwanira.

Ni ingabo zizaza gufasha ingabo za leta ya Kongo, FARDC, guhangana byeruye na M23, umutwe ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi bwita uw’iterabwoba bushinja gufashwa n’u Rwanda.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse Lt.Col Katabazi Emmanuel, avuga ko iyi ntambara nka maneko azi neza ko izasiga ubutegetsi bubiri atavuze bihirimye, akaba ariho yahereye asaba abshinzwe umutekano muri iki gihugu kuryamira amajanja.

Abakuru mu ngabo z’aka Karere bari mu Burundi kwiga ku kibazo cya M23, ariko ntibiramenyekana niba baza kwemeza ko ingabo za EAC zizahaguma cyangwa se zizirukanwa nk’uko ubutegetsi bwabisabye.

Uyu musirikare yavuze ko intambara igiye kuba muri Kongo, izaba ishyigikiwe n’ibihugu bifite amaboko kandi bitari ibya EAC, izaba igamije guhirika ubutegetsi bubiri.

Ingabo za Uganda, UPDF, zisanzwe ziri muri iki gihugu mu gufasha guhangana na M23.

 Ikinyamakuru Daily Monitor, cyanditse ko bitari bimenyerewe ko umuyobozi mu rwego rw’iperereza, avuga amagambo akomeye nk’aya mu ruhame azi ko hari n’itangazamakuru, kandi nibo bari baritumiye ahanini ngo byaberaga mu bwiru bukomeye.

Izi ngabo za SADC zije muri Kongo ngo ntizije bisanzwe kuko ari amasezerano hagati y’ibihugu, bazaza barwana bitandukanye n’ingabo za EAC zishinjwa kwifatanya n’aba barwanyi.