Abikorera bo muri Afurika basabwe gutera umugongo Aziya n’uburayi bagacuruza ku isoko rusange ry’umugabane wabo

Kuba Ibihugu bya Afurika bicuruzanya n’Uburayi na Aziya kurusha uko bicuruzanya hagati yabo, byagaragajwe nk’imbogamizi ikomeye ituma uyu mugabane ukomeza gutakaza agaciro n’icyubahiro ku ruhando mpuzamahanga.

Ubu Afurika icuruzanya n’uburayi kuri 60% na 50% ikorana na Aziya, mu gihe ubucuruzi hagati y’ibihugu by’uyu mugabane buri kuri 16%.

Byagarutsweho  kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023, mu biganiro Umuryango uharanira Agaciro n’Iterambere rya Afurika (Panafrican Movement Rwanda), wagiranye n’Abikorera bo mu Rwanda .

Tariki ya 1 Mutarama 2021, ni bwo amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika  (AfCFTA), yatangiye gushyirwa mu bikorwa.

Iri soko ryitezweho kuzamura ubucuruzi hagati y’ibihugu by’uyu mugabane busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% by’ubucuruzi Afrika ikorana n’u Burayi na 50% ikorana Aziya.

Icyakora kugira ngo bigerweho ngo bisaba kurwana intambara itoroshye yo guhindura imyumvire y’Abanyafurika, nk’uko Denis Karera, uyobora Urugaga rw’Abikorera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba abisobanura.

Ati “Umuco w’uko ibintu byahoze cyera, guhindura umuco urabizi ko bitoroha kandi ibyo bihugu by’i Burayi bifite inyungu yo kugira ngo dukomeza ducuruzanye nabyo aho gucuruzanya twenyine, kuko niducuruzanya hagati yacu twenyine bariya b’i Burayi bazanagamo ibyabo baraba bagiye kuruhande, ariko ubu ni intambara. Niyo mpamvu twabiganiriye kuruhande rwa Panaafrican Movement.”

Mu biganiro Umuryango uharanira Agaciro n’Iterambere rya Afurika (Panafrican Movement Rwanda), wagiranye n’Abikorera bo mu Rwanda, byibanze kukubasobanurira amahirwe ari ku isoko rusange rya Afurika, hagaragajwe ko kugeza ubu abacuruzi bo mu Rwanda  bakiri inyuma mu myiteguro yo kuribyaza, umusaruro ugereranyije nabo mu bindi bihugu.

 Shyaka Michael Nyarwaya, ni Komiseri ushinzwe ububanyi n’amahanga muri PAM

Ati “Duhereye no kubanyamakuru ni inyungu kugira ngo ukore ubunyamakuru mu Rwanda, ariko unabukore no mu bindi bihugu bya Afurika kugira ngo mwagure isoko. Iri soko ni amahirwe akomeye twese nk’abanyarwanda tugomba kungukiramo, usanga tugira ibintu byo gutinya ngo nimvuga biragenda bite? Ibi bihugu byose bya Afurika, iri soko rusange bariteguye.”

Bamwe mu bikorera bagaragaje ko  inzego bireba zikwiye kugeza amakuru y’isoko rusange kubyiciro byose by’abacuruzi.

Umwe ati “Kuko abanyarwanda bose siko bumva indimi z’amahanga kandi nk’uko mubizi umubare munini w’Abanyarwanda mu bikorera ni muri SMEs.”

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, rusanga abikorera bo mu Rwanda bakwiye gukanguka bakamenya amahirwe yose ari ku isoko rusange rya Afurika, kugira hato u Rwanda rutazisanga rwabaye isoko ry’ibindi bihugu.

Diane Sayinzoga ni umuyobozi ushinzwe ibyanya by’inganda no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga muri RDB.

Ati “Twasabye ababyifuza bose ba rwiyemezamirimo bakiri bato ngo muze tubishyurire itiket ubundi mujye guhura n’abandi bashoramari mu bindi bihug,u ariko muzi ibyabaye twabonye abasabye bagera kuri 300 cyangwa barenga, ariko icyatunguranye abo 300 ntabwo bari abanyarwanda, bari abanya Nigeria, Cameroun n’ahandi. Abanyarwanda twabonyemo bari nka 50 gusa, ibindi bihugu baba bakanuye bareba amahirwe aho ari hose.”

Amasezerano ashyiraho iri soko avuga ko ibicuruzwa 90% bizakurirwaho imisoro mu gihe biri gucuruzwa hagati y’umugabane wa Afurika kandi byahakorewe, intego igomba kuzaba yagezweho nibura mu mwaka wa 2034.

Si ibyo gusa kuko 7% y’ibicuruzwa bizoroherezwa imisoro mu gihe cy’imyaka 15, naho 3% by’ibicuruzwa bikurwe mu bisonerwa imisoro.

Kuri ubu u Rwanda ruri mu bihugu bitandatu (6) byatangiye igeragezwa ryo gukorana ubucuruzi mu isoko rusange rya Afurika (AfCFTA).

Daniel Hakizimana