Impuguke mu bukungu zisanga u Rwanda rukwiye gushyira ingufu mu guteza imbere inganda z’ibikorerwa imbere mu gihugu kugira ngo ubukungu bwacyo butazahungabanway cyane n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyadutse mu Bushinwa .
Abagera kubihumbi bitatu ku Isi bamaze guhitanwa na Cronavirus kandi 90 % byaba bapfirie mu buhsinwa mu ntara ya Hubei ari naho cyantangiriey mu mpera z’umwaka ushize.
Ni icyorezo kitarabonerwa urukingo kandi gikomeje gukwira hirya no hino ku Isi. Kuri ubu ubukungu bw’isi busa n’uburi mubibazo bikomeye bitewe n’iki cyorezo. Dr Bihira Canisius Impuguke mubukungu arabisobanura.
Ati “Iki kintu cya Coronavirus kirimo kugira ingaruka kubukungu bw’isi kuko cyahereye ku gihugu cyari gikize cyavagamo ibikoresho byinshi kandi cyari kimaze kugera ku mwanya wa kabiri mu bukungu nyuma ya USA urumva rero ni ikibazo gikomeye cyane kuko habokagayo ibikoresho abantu bakagenda bakarangura bakaza bagacuruza.”
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byamaze guhagarika ingendo zerekeza mu buhsinwa aho Coronavirus yatangiriye.
Umunyamabanga wa kabiri ushinzwe ubukungu n’ubucuruzi muri ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Li Zhen, yabwiye Rwanda Today ko nyuma y’aho RwandAir ihagarikiye ingendo zayo zerekeza mu Bushinwa byagize ingaruka ku ngendo n’ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Bamwe mubajyaga kurangura mu buhsinwa bavuga ko ubu batangiye kwishakamo ibisubizo byo kuziba icyuho gishobora guterwa no kuba batacyemerewe kujya mubuhsinwa kurangurayo.
Ati “ Twazanaga amacupa yo gupfunyikamo ariko kiriya cyorezo kije twahise dutangira gutekereza uburyo twashaka andi macup yakoreshejwe tukayasukura kuko umwanya munini twibandaga kugutekereza kujya mubushinwa ariko ntidutekereze ko hari ayakoreshejwe twasukura akongera agakoreshwa.”
Hari abasanga u Rwanda rugiye kongera ingufu mu guteza imbere ibikorerwa n’inganda zimbere mu biguhugu kugira ngo ubukungu bwarwo butazahungabanywa n’ikwirakwira rya Coronavirus.
Kugeza ubu u Rwanda rukura mu Bushinwa ibingana na 20%.
Inzego za Leta zishinzwe ubukungu ziherutse kuvuga ko hakiri kare ko u Rwanda rwamenya ingaruka ruzaterwa na Coronavirus ku bukungu bwarwo ariko yakomeza gufata indi ntera ngo zizakaza ingamba zo gucunga ifaranga ariko n’abacuruza nabo bagashyiraho akabo mu gufata ingamba.
Prof.Thomas KIGABO ni umuyobozi ushinzwe ubukungu muri Banki nkuru y’igihugu.
Ati “Igikorwa ni ugukangurira abacuruzi bagatangira gushaka ahandi bashakira ibikoresho bakuraga mu bushinwa kuko nicyo gisubizo kihutirwa ariko abantu baracyaneraba ngo uyu munsi mubushinwa bimeze gutya ejo bizamera gutya ariko ikibazo ni gikomeza gutinda biragaragara ko hazegenda havuka ingaruka ari nako dufata ingamba.”
U Rwanda rutumiza mu Bushinwa ibikoresho by’ikoranabuhanga n’amashanyarazi, imashini, ibikoresho byo kubaka, ibicuruzwa bikozwe mu ibumba, inkweto, imyenda, ibinyabiziga n’ibindi bitandukanye. ubukungu bw’u Rwanda buteganyijwe kuzazamuka ku rugero rurenga gato 10% mu 2020, ariko bikaba byitezwe ko bushobora kuzagabanya umuvuduko nkuko byagenze ku bihugu byo mu karere bisanzwe byiringiye cyane isoko ryo mu Bushinwa.
Daniel HAKIZIMANA