Kenya: Raila Odinga niwe uzasimbura Perezida Kenyatta ku butegetsi

Ubu noneho inkuru yamaze kuba kimomo ko bwana Raila Odinga azasimbura Uhuru Kenyatta ku butegetsi muri 2022, bivuze ko William Ruto urwishe ya Nka rukiyirimo.

Ikinyamakuru The Star cyanditse ko itike yohereza Odinga utavugaga rumwe n’ubutegetsi mu ntebe isumba zose mu gihugu yayiherewe mu Ntara ya Mount Kenya.

Iki kinyamakuru cyandika ko abategesti muri iyi Ntara bari kumwe n’abandi benshi bari baje gushyigikira umugambi wa Building Bridges Initiative (BBI) ugamije kureba ahazaza ha Kenya nyuma ya Ruto, bavuze ko bamuri inyuma mu matora.

Iyi ntara yose nk’abitsamuye babwiye Odinga ko bamuri inyuma kugeza amatora arangiye.

Umutegetsi mukuru w’Intara ya Meru Kiraitu Murungi  mu kugaragaza ko iyi Ntara yose iri inyuma y’uyu munyapolitiki wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, yasomye ubutumwa yavuze ko yahawe n’umutegetsi mukuru mu gihugu Uhuru Kenyatta.

Ni ubutumwa bujimije bugira buti: “Wowe Raila Odinga, ingona wahuriye nazo mu mugezi wa Yorodani werekeza I Kanaani, jyewe Uhuru Kenyatta nzikuyeho, genda wemye utuyobore kugera mu gihugu cy’isezerano.”

Abategetsi bari baje baherekeje ubu butumwa baburiye buri wese wakwitambika umugambi wa Kenyatta wo kwimika Odinga, ko agapfa kaburiwe ari impongo kandi uwanze kumvira Se na Nyina yumvira ijeri.

Nyuma y’aya magambo abasesenguzi bavuze ko ibi byagaragazaga neza ko ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta nta gahunda bufite yo kubusigira William Ruto umwungirije.

Uyu nawe akimenya iyi nkuru yavuze ko umugambi wa BBI hari abawihishe inyuma, aho kuwufata nk’igikoresho cyo kubanisha abanya-Kenya, ahubwo bagihinduye iturufu yo kwibonera ubutegetsi.