Tanzania:Amatora y’umukuru w’igihugu yashyizwe mu kwa Cumi

Komisiyo y’amatora mu gihugu cya Tanzania yatangaje ko amatora y’umukuru w’igihugu n’ayo ku nzego z’ibanze azaba ku italiki ya 28 z’ukwa Cumi uyu mwaka.

Aya matariki agaragaye mu itangazo rya komisiyo y’amatora ryasohotse, rije rikurikira ibyaraye bitangajwe na Perezida w’iyi komisiyo Semistockles Kaijage ubwo yari Dare es Salam wavuze ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Perezida no mu nteko ishingamtegeko bizaba mu gihe cy’amezi abiri, bigasozwa habura umunsi umwe ngo habeho amatora y’uyu mwaka.

Kaijage yavuze ko kwiyamamaza bizatangira ku italiki ya 26 z’ukwezi gutaha bikazasozwa kuya 27 z’ukwa 10 uyu mwaka, amatora ya Perezida n’ayabagize inteko akazaba ku italiki ya 28 z’ukwa 10.

Aya matora azaba ku nshuro ya mbere ku munsi w’umubyizi, nyuma y’ubusabe bw’imiryango y’abemera mana basabye impinduka y’umunsi w’amatora, kugira ngo muri weekend habeho gusenga .

Ku busanzwe, Abanyatanzania batora ku cyumweru cya nyuma cy’ukwa 10 buri myaka itanu,  uyu munsi wari kuzagwa  kuya 25 z’ukwa 10 uyu mwaka.

Ingengabihe y’amatora igaragaza ko kwemeza abakandida bazahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu  na bagenzi babo bizakora ku ya 25 z’ukwezi gutaha.