Australia: Abarenga 800 babwiwe ko nta covid-19 bafite, kandi barayanduye

Laboratwari yo mu mujyi wa Sydney muri Australia, yabwiye abantu basaga  886 ko nta Covid-19 babasanzemo nyamara barayanduye, mu gihe ubwandu burimo kwiyongera cyane muri ako Karere.

Iryo kosa, ryabaye mu gihe cya Noheli, ryatewe no kwibeshya mu gutunganya amakuru y’ibizamini.

Leta ya New South Wales, imwe mu zigize Australia, irimo kugaragaramo kwiyongera kw’umubare w’abandura Covid-19, nyuma yuko hageze ubu bwoko bwayo bushya bw’ihinduranyije bwandura cyane bwa Omicron.

Abategetsi bavuga ko kwiyongera kw’uburyo bwo gupima Covid-19 bwo gushyirwa mu zuru akantu kameze nk’agati, kwatumye habaho kurengerwa ubushobozi hasigara hari benshi bataramenya ibisubizo byabo.

Bamwe muri abo bibeshyweho bavuze ko bahangayikishijwe no kuba bishoboka ko banduje Covid-19  inshuti n’abo mu miryango yabo, batabizi mu gihe cy’umunsi mukuru wa Noheli.

Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Ukuboza 2021, iyo laboratwari yitwa SydPath yasohoye itangazo isaba imbabazi, ivuga ko iryo kosa, ryakorewe ku bantu 886 bose hamwe, ryabaye mu gihe abakozi bari bafite umubare munini cyane utarigeze ubaho mbere w’ibizamini.

Mbere yaho muri iki cyumweru, iyo laboratwari yari yemeye ko yakoze ikosa ku munsi wa Noheli ikabwira abantu 400 ko nta Covid bafite.

Ku munsi wakurikiyeho ni bwo yabamenyesheje iby’iryo kosa.

Iryo kosa ry’uburangare ryaje kwiyongera ubwo nyuma laboratwari SydPath yahishuraga ko abandi bantu babarirwa mu Magana, babwiwe mbere y’igihe cyagenwe ko nta Covid bafite, kandi nyamara ibisubizo byabo bitari byaboneka.

Kuri uyu wa kabiri, iyi laboratwari yavuze ko abantu 486 bo muri iri tsinda byemejwe ko banduye Covid-19.

Mu itangazo rishya, SydPath yavuze ko yavuye mu buryo bwikoresha (automatic system) ikajya mu buryo bukoreshwa n’intoki, kugira ngo ishobore gucyemura ikibazo cy’umubare munini w’abatarabona ibisubizo.