Imodoka ndetse n’ibikoresho byo mu mirimo y’ubuhinzi n’ubworozi bya Robert Mugabe wahoze ayobora igihugu cya zimbabwa, bigeye gutezwa cyamunara.
Iyi cyamunara iba kuri uyu wa gatandatu, ngo ni ikimenyetso k’ibibazo by’ubukungu umuryango wa Mugabe urimo.
Itangazo rya cyamunara ryasohotse kuri uyu wa kane mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu, rivuga ko mu bizagurishwa harimo imodoka 30 zirimo za Mercedes Benz C-class, Limousine na za Ford Rangers.
Muri cyamunara kandi, bazagurisha ibikoresho by’aho akorera ubuhinzi n’ubworozi hitwa Gushungo Dairy Farm, birimo imashini zihinga n’ibindi bikoresho.
Impamvu y’iyi cyamunara ntiyatangajwe, ariko imari ngari y’umuryango wa Mugabe imaze iminsi iri mu bibazo mu nkiko kubera imyenda itarishyuwe.
Mugabe w’imyaka 95, yamaze imyaka 37 ku butegetsi abuhirikwaho mu 2017 ku gitutu cya abaturage, cyatumye ingabo zimuvanaho, asimburwa n’uwari umwungirije batavugaga rumwe, Emmerson Mnangagwa.