Abantu babana mu buzima bwa buri munsi nta cyo bakwiye gupfa-Meya Ntazinda

Ubwo yifatanyaga n’abanyeshuri, abarimu n’abayobozi ba Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisiti mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme yatangaje ko ababana mu buzima bwa buri munsi ntacyo bakwiye gupfa.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa kane wabereye muri Kaminuza y’Abalayiki b’Abadiventisti ,Unilak mu ishami rya Nyanza witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye,abanyeshuri biga muri iri shuri,abanyeshuri biga muri College Maranatha,incuti n’abavandimwe.

Uwo muhango wabimburiwe n’urugendo ruva aho ishuri rya UNILAK riherereye berekeza ku cyuzi cya Nyamagana.

Abitabiriye urwo rugendo bashyize indabo mu mazi banunamira abatutsi bishwe bakajugunywamo.

Umuyobozi wa Unilak ishami rya Nyanza Docteur Mukandori Denyse yavuze ko bafite inshingano zo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi urubyiruko.

Ati”Urubyiruko rwacu tugomba kurwigisha amateka kuko icyo tubifuzaho ni uko bayumva bakayazirikana ndetse bakayagira ayabo bakumva aho igihugu cyacu kiva, aho kiri barahabona ndetse bakumva n’aho kijya bityo bikababera impamvu yo kumva uruhare bafite mu kubaka u Rwanda twifuza.”

Urubyiruko rwiga muri iyi Kaminuza y’Abalayiki y’Abadivantisti b’umunsi wa karindwi(UNILAK) ishami rya Nyanza ruvuga ko hari byinshi biteguye gukora kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Uwitwa Igihozo Hassina yagize ati “Twe nk’urubyiruko icyo tugomba gukora kugirango Jenoside itazongera kubaho ukundi dushingiye ku byo RPF yadukoreye n’ibyo tubonesha amaso ni ugufatanya na Leta kugira ngo tuyikumire kandi tukibuka amateka mabi abanyarwanda batubanjirije banyuzemo bityo tukabona aho dushingira, ibibi byabaranze tubyirinda.”

Mugenzi we witwa Twagira Olivier wiga muri iri shuri nawe yunze murye ati “Urubyiruko nkanjye ni amaraso mashya. Tugoma gusigasira inzibutso tuzirinda icyazangiza tukandika ibitabo bivuga kuri Jenoside yakorewe abatutsi.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwasabye urubyiruko kwirinda amacakubiri

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Bwana Ntazinda Erasme yagize ati “Banyeshuri ba UNILAK na Maranatha mwange ko hari umuntu uza kubigisha amacakubiri. Umuntu araza akakubwira ngo uyu nguyu umuhunge ntacyo mupfa nta n’icyo mukwiye gupfa uramwangira iki?”

Ntazinda yongeraho ko abantu babana mu buzima bwa buri munsi ntacyo bakwiye gupfa

Ati ”Umuntu araza akakubwira ngo umuntu mwigana,murarana, mwicarana … ni umwanzi! Umwihakanye gute? Ni ho amacakubiri aturuka ni na ho ibibazo bituruka haba mu ishuri haba mu rugo haba mu nzira. Muzavuge muti Oya turabyanze.”

Kaminuza ya UNILAK imaze imyaka 21

Ishami rya Nyanza ryigamo abanyeshuri 1,200.

Rifite amashami abiri ari yo irya Rwamagana na Nyanza yiyongera ku cyicaro gikuru kiri mu mujyi wa Kigali

Inkuru ya Nshimiyimana Theogene


Leave a Reply