Inyeshyamba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zishe abantu 16, zikomeretsa abandi barindwi zinatwika imodoka, mu gitero zagabye mu majyepfo y’igihugu, mw’ijoro ryo ku cyumweru tariki 29 Gicurasi 2022.
Ishyirahamwe ritabara imbabare, Croix Rouge, ryavuze kuri uyu wa mbere tariki 30 Gicurasi 2022, ko icyo gitero cyatangiye ku mugoroba wo ku cyumweru cyashize i Bulongo muri Kivu y’amajyaruguru ndetse uhagarariye urubyiruko mu gace byabereyemo Andika Mihekto, yashinje umutwe wa ADF kuba ari wo wakoze ubwo bwicanyi.
Croix Rouge ivuga ko umwe muri abo bishwe yari umukozi wayo, yishwe ari kugerageza guhunga.
Radiyo ijwi ry’Amerika ivuga ko icyo gitero kibaye icya kane gikozwe na ADF muri ako karere ka Bulongo kuva mu 2020.
Igisirikare cya RDC kivuga kandi ko inyeshyamba za ADF zishe abasivile 27 mu kindi gitero zagabye mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ku wa gatandatu.
Kuva mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize abasirikare ba Kongo ni bo bategeka Kivu y’amajyepfo hamwe n’intara ya Ituri mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba abacivile muri icyo gihugu.