RDC: Urukiko rwa ICC nta muhate rufite mu guhiga abakekwaho ibyaba muri Nord Kivu-Prof. Bakama

Impuguke mu mikorere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC, Prof. Eugène Bakama Bope, yanenze imikorere y’uru rukiko avuga ko rutigeze rugira umuhate wo gukurikirana abakekwaho ibyaba byibasiye inyoko muntu bose mu ntara ya Nord Kivu.

Umushinjacyaha mukuru w’uru rukiko bwana Karim Khan aragenderera Kongo Kinshasa cyane cyane intara zibasiwe n’imitwe yitwara gisitikare yishe abatagira ingano.

Ikinyaakuru Actualite cyanditse ko kuri gahunda y’uru ruzinduko bwana Karim Khan azagera Bunia mu ntara ya Ituli na Bukavu mu ntara ya Kivu y’amajyepfo.

Prof. Eugène Bakama avuga ko atazi impamvu uyu mushinjacyaha mukuru wa ICC atazagera mu ntara ya nord Kivu,ahaba ubwicanyi kurenza ahandi mu gihugu ndetse n’ahakorewe ibyaha byakabaye ibyintambara n’ibyibasiye inyoko muntu

Uyu munyekongo abona ko Kharim Khan yagombaga kujya muri Kivu ya Ruguru agahabwa ubuhamya bw’abaturage bazengerejwe na M23 n’indi mitwe,kutahagera bikaba bivuze byinshi ku mikorere y’uru rukiko.

Icyakora ngo Khan ashobora kuba aje muri Kongo nyuma y’aho iki gihugu gitangiye ikirego I La Haye kirega ibikorwa bya M23.