Uburusiya bwongeye kugabwaho igitero cy’indege nto zitagira abapilote

Minisiteri y’ingabo mu Burusiya yavuze ko guverinoma ya Ukraine yongeye kubagabaho igitero cy’indege nto zitagira abapilote zizwi nka Drone kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Gicurasi 2023.

Leta y’uburusiya ivuga ko drone nyinshi zahanuwe, ubwo zari zigeze hafi y’umurwa mukuru Miscow.

Ni igitero cyangije inyubako nyinshi, icyakora ngo nta bantu bapfiriyemo

Ntibyahise bimenyekana aho izo drone zaturutse.

Amakuru ataremezwa avuga ko icyo gitero cyakozwe na drone hafi 20, mu gihe abategetsi bo mu Burusiya bavuze ko drone nyinshi zaguye ku nyubako nyuma yuko zari zimaze guhanurwa.

Nta kintu abategetsi bo muri Ukraine bari batangaza, ariko ku wa mbere Jenerali Majoro Kyrylo Budanov, umukuru w’ubutasi bwa gisirikare bwa Ukraine, yaburiye ko hazabaho igisubizo cyihuse ku bitero bya misile by’Uburusiya ku murwa mukuru Kyiv.