CNLG yanenze abitwaga abahanga bakwirakwije urwango bagamije gusenya igihugu

Umunyamabanga nshingwa bikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr. Jean-Damascène Bizimana yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi yigishijwe n’abitwaga abanyabwenge bagakwirakwiza urwango nyamara ari bo bari bajijutse bagombaga kubaka igihugu aho kugisenya.

Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo kwibuka abari abakozi mu kigo cyari gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi(ISAR Rubona)

Abakozi b’icyo kigo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ni 228.

Mu gikorwa cyo kubasubiza icyubahiro cyahabereye kuri uyu wa gatandatu hunamiwe 141 baharuhukiye.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye harimo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mukeshimana Geraldine ndetse n’ababuriye ababo muri ISAR Rubona.

abatanze ubuhamya barokokeye kuri iki kigo cy’a ISAR bagarutse ku nzira yumusaraba baciyemo n’ubugome bwaranze abicanyi baje kuhicira abatutsi.

Babuze uburyo abantu bahahungiye bizeye ko bahakura ubuhungiro kuko cyari ikigo cya leta ariko bagasanga ariho abagome bari.

Prof. Dusingizemungu Jean Pierre perezida wa Ibuka yasabye abacitse ku icumu gukomera

Mu butumwa bundi yatanze yasabye abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi gutangira gutegura uburyo abari bafungiye Jenoside yakorewe abatutsi bagera kuri 807 bazasohoka muri uyu mwaka wa 2019.

Gusa yasabye inzego zose kuzafasha aba bazafungurwa kubana neza nabo bazasanga hirindwa ingengabitekerezo ya Jenoside

Leave a Reply