Perezida wa Sena Bernard Makuza yatangarije mu murenge wa Gacaca ho mu karere ka Musanze ko kwishakamo ibisubizo ari uburyo bw’umwimerere w’abanyarwanda, harebwa igikenewe kugira ngo imbogamizi zihari zikurweho.
Kuri uyu wa gatandatu Perezida wa Sena Bernard Makuza ari kumwe n’abandi bayobozi bo mu ntara y’amajyaruguru yifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Gacaca ho mu karere ka Musanze mu muganda rusange usoza ukwezi kwa kane.
Uwo muganda wibanze ku guharura umuhanda uzatuma imodoka zibasha kugeza ibikoresho bikenerwa kugira ngo abaturage bagezweho amashanyarazi.
Perezida wa Sena yabwiye abo baturage baturiye urugomero rwa Mukungwa ko ari uburenganzira bwabo kubona amashanyarazi.
Yagize ati“Koko ni uburenganzira bwanyu, kuko muturanye na Mukungwa hano igaburira amashanyarazi hirya hino, bikaba ari ngombwa ko namwe muyabona.”
Makuza yibukije abayobozi inshingano zabo zo kureberera abaturage ati“Icyo abayobozi tubereyeho ni ukugira ngo dutege amatwi abanyarwanda tuyobora, turebe igikenewe dufatanyije turebe mu nshingano zacu maze dufatanye gushaka igisubizo. Igisubizo dufatanyije gushaka uyu munsi ni uyu muhanda twaharuye kugira ngo hazabone uko hatambuka amamashini cyangwa imodoka zigomba kugira ibyo zigeza aho amashanyarazi akenewe.”
Abaturage bo muri ako gace gaturiye urugomero bavuga ko bari mu icuraburindi kuko badafite amashanyarazi.
Umwe mu baturage bitabiriye umuganda yagize ati” Ibikoresho bituma amashanyarazi atugeraho byari byarabuze inzira bituma duhera mu icuraburindi kuko kuzana amapoto na taransifo bitashobokaga.”
Perezida wa Sena Bernard Makuza avuga ko kwishakamo ibisubizo ari umwimerere nyarwanda. yagize ati“Ubu ni uburyo bukomeye bw’umwimerere nyarwanda bwo kugira ngo twishakemo ibisubizo, turebe igikenewe dushyire imbaraga zacu hamwe kugira ngo imbogamizi zihari tuzikureho.”
Yavuze kandi ko ubumwe bw’abanyarwanda bugomba kubageza ku bikorwa ari na ko gushyira hamwe, yibutsa ko ubumwe bugomba guhera mu muryango bukagera mu mudugudu, mu kagari no mu mirenge.
Yongeraho ko ubumwe ari inkingi ikomeye y’ibikorwa byose biri mu gihugu, ko ari na bwo bwubaka umutekano w’igihugu.