Nyamasheke: Abahinzi ba kawa basabwe gusazura ibiti by’ikawa bishaje

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke burashishikariza abahinzi gutera ibiti bishya bya kawa, mu rwego rwo kuzamura umusaruro w’iki gihingwa mui aka Karere.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko bufite intego ko mu mwaka utaha w’ubuhinzi bwiyemeje kugera kuri toni ibihumbi 20 ya Kawa y’ibitumbwe, uvuye kuri toni ibihumbi 13 zabonetse muri uyu mwaka.

Akarere ka Nyamasheke ni ko ka Mbere gafite ibiti bya Kawa byinshi mu Rwanda kuko ari miliyoni 13, gusa usanga ibyinshi muri byo bishaje bimaze imyaka 45 bitewe.

Kuba bishaje ngo bigira ingaruka ku musaruro abanyenganda bagurisha nk’uko bisobanurwa n’umwe mu bashinzwe ubuziranenge bwa Kawa mu ruganda rukorera mu Murenge wa Macuba.

Cyubahiro Bernabe agira ati “Ibiti bishaje bituma umusaruro ugabanuka kandi tuba dushaka umusaruro wigiye hejuru, kugira ngo tubashe guhaza isoko ryo hanze.”

Hari bamwe mu bahinzi bavuga ko babonye ingemwe bazitera maze bakabasha kongera umusaruro.

Gakuru Zabera yagize ati “Nubwo nkuze ngombe ntere, kuko iyo uteye inshya bituma umusaruro wiyongera. Turazitera iyo zikuze duhita dutema izishaje”

Munyandamutsa Andre yunzemo ati “Nzatera ibihumbi bitatu kuko umwaka ushize nabonye miliyoni eshanu, kandi umwaka utaha ndateganya kwinjiza miliyoni icumi aturutse muzo nateye. Urumva rero ko buri mwaka nzajya ntera.”

Mu gusubiza iki kibazo, Umuryango w’Ibihugu by’Ubumwe bw’Iburayi ubinyujije mu muryango ‘Techno Serve’ ku bufatanye n’Akarere ka Nyamasheke mu ntangiriro bagiye gutanga ingemwe za Kawa ibihumbi ijana.

Umuyobozi wa Techno serve mu Rwanda Ben Rizinde yagize ati “Turi gutanga ingemwe ibihumbi ijana ahantu hatatu hatandukanye, byagaragaye ko izishaje nta musaruro zitanga. Nk’ubu hari izirengeje imyaka 45, rero turi kubafasha kugira ngo umusaruro wa kawa mu gihe kizaza uzabashe kuba mwiza kandi mwinshi.”

Uyu ni umwe mu mishanga umuryango ‘Techno Serve’ uzakorana n’inganda za Kawa 50 n’abahinzi ibihumbi 50 bo mu turere dutandukanye duhingwamo Kawa mu gihugu, ukazatwara miliyoni ebyiri n’igice z’amayero mu gihe cy’imyaka ine.

Sitio NDOLI