Amikoro macye ari kuzitira abacuruza inyama kugera ku isoko mpuzamahanga

Abafite inganda  zitunganya zikanohereza inyama mu mahanga, baravuga ko bagorwa no kugera ku masoko akomeye yo mu bihugu byateye imbere, kubera amikoro macye atuma batabasha kuzuza ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge bw’inyama zijya ku masoko mpuzamahanga.

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’Ubworozi NAEB igaragaza ko kuva muri 2019 umusaruro w’inyama zoherezwa mu mahanga, wagiye ugabanuka cyane mu buryo bugaragara.

Nk’ubu muri 2019-2020  inyama zoherejwe mu mahanga zingana na Toni zisaga  ibihumbi bine ariko muri 2020-2021 ziragabanuka cyane zigera kuri TONI zisaga  igihumbi, ni igabanuka riri ku gipimo cya 86.79%.

Ibi byumvikanaisha ko n’amadevise ava mu kohereza inyama mu mahanga nayo yagabanutse cyane kuko yavuye kuri miliyoni 11 z’amadorari  y’Amerika muri 2019-2020 agera kuri miliyoni 1,465,652 y’amadorari y’Amerika.

Icyorezo cya COVID-19 kigaragazwa nk’icyateye iganuka ry’inyama zoherezwa mu mahanga ariko abafite inganda zitunganya inyama zoherezwa mu mahanga, bo banagaragaza ko amabwiriza y’ubuziranenge bw’inyama zijya ku isoko mpuzamahanga,  ahora ahindagurika kandi akanasaba ibintu byinshi bibagora kubera n’amikoro macye.

Kayitana FRED ni umwe mubatunganya inyama zoherezwa mu mahanga.

Ati“Uko imyaka igenda ishira ibihugu bigenda bifata ingamba zabyo, bakavuga bati wenda nko muri Tanzania cyangwa mu bindi bihugu duturanye babonye uburenge. Noneho iyo babonye ubwo burenge biriya bihugu dutwaramo inyama barera bakavuga bati ni agace kamwe, bakwiye kuba bujuje ibi kugira ngo twakire inyama zabo.Izo ngamba bagenda bafata iwabo zitera ikibazo.”

Nyuma yo kugorwa no kugera ku masoko mpuzamahanga, ubu abatunganya  inyama zoherezwa mu mahanga basa n’aberekeje amaso ku masoko yo mu karere u Rwanda rurimo by’umwihariko muri Kongo kinshassa, kuko nko muri Kamena uyu mwaka wa 2021, inyama zose zoherejwe mu mahanga zajyanwe muri iki gihugu.  

Nubwo bimeza gutya ariko ngo abahoreza inyama muri Kongo mu buryo bwa magendu bityo bigakoma mu nkokora abazoherezayo mu buryo bwemewe n’amategeko. Aha bagasaba inzego bireba kwita kuri iki kibazo.

Ati “Icya kabiri wenda mu bindi bihugu duturanye  kuba zaragabanutse ni uko izo bajyanayo zitajyanwa mu buryo bukwiye. Ni ukuvuga buri wese aratwara, ndaguha urugero nko muri Kongo iyo imodoka yambutse, yishyura amadorali 150 ku ikamyo. Waba utwaye toni imwe cyangwa ebyiri ariko ibyaciye kuruhande ku ma moto n’amagare ikishyura ibihumbi bibiri  kun ka. Urumva wawundi wabikoze ku rwego ruzwi ntabwo ashobora kugumya kubikora kuko hari abandi bamubangamiye kandi bavuye iwabo.” Kayitana FRED niwe ukomeza abisobanura.

Ibi bibazo bituma umusaruro w’inyama zoherezwa mu mahanga ugabanuka bisa n’ibizwi na Leta kuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’ Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), cyabwiye itangazamakuru ryacu ko ubu cyatangiye  gufasha abohereza inyama mu mahanga kugira ngo babonE ubushobozi bwo kugera ku masoko mpumazahanga.

Gaspard SIMBARIKURE NI Umukozi muri RICA ushinzwe ubugenzui bw’ibikomoka ku matungo yagize ati “Usanga rero amabagiro dufite cyangwa se abacuruza inyama bataragira ibyangombwa byuzuye bigaragaza ko ibicuruzwa bye byujuje ubuziranenge buba busabwa. Gusa natwe tugerageza uko dushoboye kugira ngo tubafasha, nk’ubu hari umushinga urimo guhugura abacuruza ibikomoka ku matungo  ndetse n’ubuhinzi  kugira ngo barebe uburyo ibyo byemezo bajya babibona.”

Ubusanzwe abohereza inyama mu mahanga bategekwa kubahiriza imiterere inyuranye y’andi mabwiriza y’ubuziranenge, aho basabwa icyemezo cy’ubuziranenge cya HACCP cyangwa ISO cyangwa ikitwa HALAL bitewe n’isoko mnpuzamahanga bagiye kugamaho.

Icyakora amikoro macye ngo atuma bagorwa no kubona ibi byemezo.

Daniel Hakizimana