Abaturage bigishijwe amategeko byagabanya imanza – Haguruka

Hari imwe mu miryango itari iya leta ivuga ko kuba hari imanza nyinshi ziri mu nkiko biterwa no kuba abaturage batazi amategeko bakisanga bakoze ibyaha bitandukanye. Iyi miryango ivuga ko babaye begerewe bakigishwa amategeko y’ibanze byagabanya ibyaha n’ibirego.

Mu mwaka wa 2021 ibirarane by’imanza byazamutseho 47% bivuze ko hari imanza nyinshi zitararangira ziri mu nkiko.

Hari imiryango itari iya leta isanga kuba imanza zitinda kurangira n’ibyaha bigenda byiyongera ahanini biterwa n’urwego rwa serivisi z’ubutabera zibarizwa ku nzego z’ibanze rudahagije aho usanga hari dosiye zijyanwa mu nkiko kandi zakabaye zikemurirwa mu kunga abafitanye ibibazo ndetse n’ibyaha bikorwa kubera kutamenya amategeko.

Madam Umurerwa Ninette umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango haguruka, avuga ko kubufatanye n’indi miryango itanga ubufasha mu by’amategeko batangije umushinga bise dufatanye kubaka ubutabera urimo ibikorwa byinshi byo gufasha abaturage kumenya amategeko y’ibanze, ubufasha mu by’amategeko no guhugura abatanga serivisi z’amategeko ku nzego z’ibanze.

Yagize ati “Tuzatanga ubufasha mu by’amategeko dusanga abaturage aho bari, ntabwo bazajya baza ku biro byacu ahubwo twe tuzajya tubasanga aho bari ku midugudu ndetse no ku tugari.”

Ngabonziza Emmy umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge asanga uyu mushinga uzagabanya amakimbirane, gusiragira no gutakaza amafranga k’ushaka serivisi z’ubutabera bityo bikamufasha no kwiteza imbere.

Yagize ati “Bizihutisha iterambere ry’umuturage kuko umwanya yajyaga ata ashaka serivisi mu by’amategeko azajya awukoresha mu bikorwa bindi byo kwiteza imbere yaba ubuhinzi, ubucuruzi n’ibindi kuko serivisi zigiye ku mwegera.”

Umwe mu baterankunga b’uyu mushinga ni Ambasade ya Amerika mu Rwanda. Madam Deb Maclean ushinzwe ibikorwa by’iyi ambasade, asanga ari uburenganzira bw’umutarage kumenya amategeko amurengera kandi ko bifasha mu kwirinda ingaruka ziterwa n’ibikurikira gukora icyaha.

Yagize ati “Ntekereza ko iyo abantu bari mu bibazo, bumva hari agaciro batakaje kuko hari ihungabana abantu bagira iyo bahejwe cyangwa bafunzwe. Abakora mu butabera rero bashyize imbere gufasha abantu bafite bene ibyo bibazo kugira ngo babone ubutabera batagifite ihungabana.”

Minisiteri y’ubutabera ivuga ko uyu mushinga ari izindi mbaraga ziza ziyongera ku zo leta ishyira mu kwegereza abaturage serivisi z’ubutabera bityo ko nta muturage ukwiye kurenganywa cyangwa ngo abure serivisi iyo ariyo yose nkuko bisobanurwa Bwana Mbonera Theophile ni intumwa nkuru ya leta yungirije muri Minisiteri y’ubutabera.

Yagize ati “Turagira ngo dukangurire abanyarwanda gukomeza kumva ko leta n’indi miryango bishishikajwe no guhora ishaka ko umuturage wese agera ku butabera buhagije”

Ubusanzwe hari inzego zibarizwa mu nzego z’ibanze zifasha mu butabera harimo Abunzi, abahesha b’inkiko, ndetse na Maji.

Minisiteri y’ubutabera ivuga ko mu byumweru bibiri biri imbere hari umumaje uziyongera ku basanzwe babiri bakora mu rwego rwo kurushaho kwegereza abaturage ubutabera.

MINIJUST kandi ivuga ko hari amafaranga asaga Miliyari 3 atangwa na leta gufasha abaturage kubona serivisi z’ubutabera.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad